Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana na myugariro Rwatubyaye Abdul wamaze gusubira muri FK Shkupi yo muri Macedonia ya Ruguru.
Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko “Abdul Rwatubyaye yerekeje byemewe n’amategeko mu kipe ya FK Shkupi yo muri Macedoia”.
Rwatubyaye wagiye aguzwe, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iriya kipe yahozemo.
Amakuru avuga ko Rayon Sports yahawe $30,000 kuri uyu wari Kapiteni wayo wari ukiyifitiye amasezerano y’amezi atandatu.



One Response
Rayon Sports yabonye agatubutse muri Rwatubyaye
Rwatubyaye abuduru kuba agarutse nibyisimo kubafana ba rayon sipor.