Ikipe ya Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere ishoboye gutsinda Bugesera FC yari imaze imikino ine ya gicuti idatsindwa ndetse itaninjizwa igitego.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0.
Igitego cyo ku munota wa 48 w’umukino cya Mucyo Didier witsinze ni cyo cyatandukanyije impande zombi.
Ni ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Iranzi Jean Claude mbere y’uko uyu mukinnyi awutereka mu izamu rye.
Uyu Mucyo ku munota wa 17 yari yateye Coup-Franc ariko umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.
Ku munota wa 23 umunya-Brésil Chrismar Malta Soares yacomekewe umupira mwiza ariko ahinduye ngo ashyire mu izamu unyura hanze gato yaryo.
Ku munota wa 29 umunyezamu Chaolin yafashe nabi umupira wari uvuye muri koruneri ariko abakinnyi ba Rayon Sports bananirwa kuwushyira mu izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Ku munota wa 56 Manase Mutatu yahaye umwanya Onana Willy Esombe, na ho Youssef awuha Steve ku munota wa 63.
Ku munota wa 64 Chrismar Malta Soares yacomekewe undi mupira mwiza maze asiga ubwugarizi bwa Bugesera FC ariko umupira Chaolin arawumutanga arawufata.
Nyuma yo guhererekanya neza hagati y’abakinnyi ba Bugesera FC, Biransananiye Jackson yateye ishoti mu izamu ku munota wa 66 ariko umunyezamu Hategekimana Bonheur arawufata.
Bugesera FC yatsinzwe na Rayon Sports mu gihe mu mikino ine iheruka yari yaratsinze Police FC ibitego 2-0, Mukura yatsinze igitego 1-0, Gasogi United yatsinze 1-0 na Kiyovu Sports yatsinze ibitego 2-0.



2 Responses
Rayon Sports yahangamuye Bugesera FC yari yarananiranye
Bundise bugesera itsinda rayon sport ry°ari.
Rayon Sports yahangamuye Bugesera FC yari yarananiranye
Bundise bugesera itsinda rayon sport ry°ari.