Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunya-Nigeria Raphael Olise Osalue wakiniraga Bugesera FC ko agomba kuyibera umukinnyi mu mwaka utaha w’imikino.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga yumvikanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, kuri Frw miliyoni 15 ya Recruitment.
Osalue umaze imyaka ibiri muri Bugesera FC, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga bukomeye muri shampiyona y’u Rwanda byanatumye Rayon Sports imubenguka.
Iyi kipe si uyu mukinnyi gusa kuko yamaze kugirana ibiganiro n’abandi bakinnyi barimo myugariro wa Police FC uri ku mpera z’amasezerano ye, Usengimana Faustin.
Amakuru avuga ko na we bamaze kumvikana ariko abasaba ko bategereza akamenya gahunda y’amakipe yo hanze y’igihugu amwifuza, bidakunze yabasezeranyije ko yahita abasinyira kuko nta gahunda yo kongera amasezerano muri Police FC afite.
Rayon Sports kandi bivugwa ko iri mu biganiro na Hakizimana Muhadjili wa Police FC ndetse ikaba inageze kure ibiganiro na myugariro wayo Niyigena ClĂ©ment ngo imwongerere amasezerano, n’ubwo hari andi makuru avuga ko uyu musore anifuzwa na APR FC.
Undi mukinnyi uvugwa muri Rayon Sports ni Shabani Hussein ‘Tchabalala’ wa AS Kigali bivugwa ko ashobora kuyigarukamo.


