Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imikino y’Igikombe cy’Amahoro igwa miswi na Musanze FC 0-0, mu gihe mukeba wayo Kiyovu Sports yatsinze Marines FC igitego 1-0.
Rayon Sports itaranyuje mu ijonjora ry’ibanze rya ririya rushanwa, yari yasuye Musanze FC mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza wabereye kuri Stade Ubworoherane.
Ni umukino waranzwe no guhusha ibitego byinshi ku mpande zombi, gusa iminota 90 yawo irangira nta kipe ibonye igitego mu izamu ry’indi.
Uburyo bwo ku munota wa 85 abarimo Niyigena Clement na Essomba Willy Onana bananiwe kubyaza umusaruro nyuma ya koruneri yari itewe na Kevin Muhire, buri mu bukomeye bwabonetse muri uyu mukino.
Mu gihe Rayon Sports yari i Musanze, mukeba wayo Kiyovu Sports yo yari i Rubavu aho yari yasuye Marines FC.
Igitego cyo ku munota wa 22 w’umukino cy’Umurundi Nshimiyimana Ismael bita ‘Pitchou’ ni cyo cyafashije Kiyovu Sports gukura intsinzi i Rubavu, nyuma y’imyaka itanu itahatsindira Marines FC.
Rayon Sports na Kiyovu Sports zigomba gutegereza itariki ya 19 Mata ubwo hazaba hakinwa imikino yo kwishyura kugira ngo zizere kugera muri 1/4.
Mu yindi mikino:
La Jeunesse yaguye miswi na Police FC ibitego 2-2, na ho Gicumbi FC na Bugesera FC bagwa miswi 0-0.


