RBC iri gutegura gahunda yo gupimira covid-19 ku mihanda mu ntara

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, kiri gutegura ingamba nshya zo gutangira gupimira icyorezo cya covid-19 ku mihanda, mu turere tugize intara nyuma y’uko iyi gahunda ku ikubitiro yari yaratangiriye mu mujyi wa Kigali.

Iyi gahunda yatangiye mu cyumweru gishize, ifite intego yo gupima nibura abageze ku bihumbi bitanu(5000), icyiciro cya mbere kikaba cyasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Nyakanga 2020.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana aganira na The New Times dukesha iyi nkuru yavuze ko igenzura ryabaye mu mujyi wa Kigali ku cyorezo cya covid-19, ritanga umurongo mwiza wo kuba ryanakomereza mu ntara. Yagize ati: “Dukomeje gahunda yo kugenzura urwego covid-19 igezeho mu mujyi wa Kigali. Ibi bizadufasha kumenya niba twanakomereza mu zindi ntara,nyuma yo kumenya uko ibipimo bihagaze”.

Asobanura kuri iki gice cya mbere cyo gupima cyasojwe, Dr Nsanzimana yavuze ko abapima bishimiye uburyo Abanyarwanda bagaragaje ko bifuzaga gupimwa. Yagize at:i “Abantu benshi bisabiraga gupimwa bo ubwabo, byari ibintu biteye ishyaka. Hari abaturage babaga batari mu batoranyijwe gufatwaho ibipimo ariko bagakomeza kwisabira ko na bo bapimwa. Ibi byatugaragarije ubufatanye n’umuhate w’abaturage mu guhashya iki cyorezo”.

Hamwe mu hafatiwe ibipimo ni kuri Sitade Amahoro, Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo ,Kicukiro hafi na IPRC Kigali ndetse no mu tundi duce twegereye imipaka y’Umujyi wa Kigali nka Gahanga, Giticyinyoni na Rugende.

Iyi gahunda yasojwe kuwa 10 Nyakanga, saa cyenda z’umugoroba nyuma y’uko ibipimo 5000 byari bimaze kugerwaho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RBC iri gutegura gahunda yo gupimira covid-19 ku mihanda mu ntara
    NKUNDARETAYURWANDA UKUNTUIGENDA IKAZAINGAMBAUKWIRINDAKOVIDE19KA ABANYARWANDADUKUNDAUBUYOBOZIBWACUKURIGAHUNDANZIZAYOKURINDA ABATURAGE INDWARADUEANYIJENDUMVANTAKIZATUNANIRA.NIZEYEKONIMANAIZABIDUFASHAMO.IGATABARAISIYOSEIKAVAMURIKICYOREZO.GIHANGANYINISIYOSE.IMANAIGUMWEIRINDEABANYARWANDA.NDETSENISIYOSE.URAMUTSEUSHAKAKUMVUGISHA.WAHAMAGARAKURIYINIMERO.0726589775

  2. RBC iri gutegura gahunda yo gupimira covid-19 ku mihanda mu ntara
    NKUNDARETAYURWANDA UKUNTUIGENDA IKAZAINGAMBAUKWIRINDAKOVIDE19KA ABANYARWANDADUKUNDAUBUYOBOZIBWACUKURIGAHUNDANZIZAYOKURINDA ABATURAGE INDWARADUEANYIJENDUMVANTAKIZATUNANIRA.NIZEYEKONIMANAIZABIDUFASHAMO.IGATABARAISIYOSEIKAVAMURIKICYOREZO.GIHANGANYINISIYOSE.IMANAIGUMWEIRINDEABANYARWANDA.NDETSENISIYOSE.URAMUTSEUSHAKAKUMVUGISHA.WAHAMAGARAKURIYINIMERO.0726589775

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *