Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko yishimiye ibihano byafatiwe Ikigo cy’ u Rwanda gishinzwe Mine ivuga ko u Rwanda rukwiye no gukumirwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri itariki 18 Werurwe 2025, n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, abinyujije kuri X.
Yanditse ati: “Guverinoma yishimiye ibihano byafashwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ku Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz ndetse na raffinerie ya Gasabo. »
Ati: “Ibi bihano bigize intambwe ya mbere mu kurwanya isahurwa ry’umutungo w’amabuye y’agaciro wa RDC k’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “Intambwe ikurikira: Embargo ku mabuye y’agaciro yakuwe mu buryo butemewe muri RDC!
Guhagarika uruhare rw’u Rwanda mu Ngabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro.”
Umuvugizi wa Leta ya Congo Kandi yagaragaje ko ashaka ko bazajya bamenyeshwa ibijyanye n’intwaro u Rwanda rutumiza mu mahanga, ibyo yise “gukorera mu mucyo cyane ku ntwaro zoherezwa mu Rwanda”.
Yasabye kandi kongeraho ingamba zikomeye zishobora gutuma bishoboka ko Ingabo z’u Rwanda ziva mu buryo bwihuse muri Congo ngo nk’uko byemejwe mu mwanzuro wa 2773 w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano .



