Ku mugoroba wo ku wa 22 Gicurasi 2018, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru avuga ko u Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Mu itangazo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere(RDB) gifite mu nshingano ubukerarugendo mu Rwanda, cyageneye abanyamakuru, cyemeje ibyaya masezerano y’ubufatanye, ko azagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo, ishoramari ndetse n’iterambere ry’umupira w’amaguru.
Muri iri tangazo, iki kigo gitangaza ko “Muri aya masezerano y’imyaka itatu, ku mipira, ku kaboko k’iburyo hazajya hagaragara ikirango cya ‘Visit Rwanda[Sura u Rwanda]’ ku bakinnyi b’ikipe nkuru, abatarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe y’abagore kugeza mu 2021”.
Mu mwaka wa 2017, u Rwanda ngo rwakiriye abakerarugendo basaga miliyoni 1.3, muri bo 94,000 basuye pariki eshatu z’igihugu [Akagera, Nyungwe na pariki y’ibirunga, ubukerarugendo bukaba bwarahangiye akazi abasaga ibihumbi 90.
Mu bikurura imbaga y’abakerarugendo, baza bahanze amaso muri Pariki z’igihugu ni inkura z’umukara, intare, imparage, inguge, ingagi zo mu birunga,…
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi mu Ikipe ya Arsenal, Vinai Venkatesham, yatangaje ko nyuma y’aya masezerano ikipe yagiranye n’u Rwanda, bazayubahiriza kandi bagashyigikira ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Yagize ati “Ubu ni ubufatanye bushimishije aho tuzafasha icyerekezo cy’u Rwanda mu kubaka urwego rw’ubukerarugendo, iki gihugu mu myaka ishize cyateye imbere mu buryo bugaragara, abashyigikiye Arsenal nabo bazafasha Isi yose gutekereza ku Rwanda mu buryo butandukanye, umwambaro Arsenal yambara urebwa inshuro miliyoni 35 ku munsi, turi muri bake barebwa cyane ku isi, turi mu makipe arebwa cyane ku isi, twiteze gukorana neza na ‘Visit Rwanda’ mu rwego rwego rwo gutuma u Rwanda ruba ahantu habereye ubukerarugendo”.
Uretse kuba iri jambo ‘Visit Rwanda’ rizajya rigaragara ku myambaro y’abakinnyi, rizajya rinashyirwa ku byapa by’imbere muri sitade ya Arsenal ‘Emirates Stadium” no ku byapa bigaragara inyuma y’abaganira n’abanyamakuru.
Perezida Kagame azwi nk’umufana w’imena wa Arsenal
Perezida Kagame w’u Rwanda, ni umufana w’imena uzwi w’ikipe ya Arsenal, iyi kipe yamugeneye umwambaro wayo uriho nimero 1 yambawe n’ umwe mu bakinnyi bayo bakomeye wanayoboye bagenzi be, Tony Adams.
Ubwo ikipe ya Arsenal yasezererwaga mu ijoro ryo ku wa 3 Gicurasi 2018, mu mikino y’igikombe cya ‘Europa League’ muri 1/2 . Benshi mu bafana b’iyi kipe kimwe na Perezida Kagame ntibishimiye umusaruro wayo.
Aho yagize ati “Uretse ko niba hari n’icyahindutse buriya si cyo cyari gikenewe. Mbifurije guhirwa mwese! Twifuza na none kubona Arsenal isubira aho yahoze, mu bihangange mu mukino”.
Mu Ukwakira 2013, ubwo Ikipe ya Arsenal yatsindaga Napoli yo mu Butaliyani 2-0, kuri Sitade yayo “Emirates” mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi. Perezida Kagame yishimiye iyi ntsinzi dore ko yari kuri iyi sitade akurikiye uyu mukino.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Nishimiye kureba umukino i Emmirates.” Aha kandi Perezida Kagame yashimiye umutoza Arsene Wenger kuba ikipe yari igarutse mu bihe byiza by’intsinzi.
Ikipe ya Arsenal Ifite abafana mu Rwanda bibumbiye hamwe
Ikipe ya Arsena ifite abafana bibumbiye hamwe mu itsinda RAFC (Rwanda Arsenal Fan Club), iri tsinda ry’abafana ryagiye ryigaragaza mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, riremera imiryango y’abarokorse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,…
Iri tsinda ry’abafana ba Arsenal baba hano mu Rwanda ryatangiye gukora mu mwaka wa 2010. Ni itsinda rigizwe n’abafana barenga 300 rikaba rihuzwa no kurebera hamwe imikino ya Arsenal hano mu Rwanda. Rifite icyicaro gikuru i Nyamirambo.









