Umugenzuzi mukuru w’Imari ya leta aratangaza ko hakomeje kugaragara kutita ku kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’igihugu kuri bimwe mu bigo bya leta, aho RDB na Kaminuza y’u Rwanda byatunzwe urutoki.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, Obadiah Biraro, yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Nzeri, ubwo yamurikaga raporo ya 2014/2015 y’Umugenzuzi Mukuru imbere ya Komite ya Sena ishinzwe iterambere ry’ubukungu n’ishoramari.

Iyo raporo yagaragaje ko miliyari zigera kuri 18,7 z’Amanyarwanda hatazwi uko zakoreshejwe muri RDB, muri Kaminuza y’u Rwanda, RAB (Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi), muri REB (Ikigo cy’igihugu cy’uburezi), ndetse no mu cyahoze ari EWSA.
Intege nke mu micungire muri Kaminuza y’u Rwanda, zatumye habaho igihombo cya miliyoni 502.5 cyatewe ngo n’uburangare bw’abacungamutungo. Indi miliyari y’amafaranga nayo ngo yakoreshejwe habuze inyandiko zigaragaza icyo yakoreshejwe.
Usibye mu bigo bya leta na guverinoma nayo ngo ifite ibibazo bikomeye, nk’aho raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta igaragaza ko amasezerano 61 (Contracts) mu rwego rw’ubwubatsi ahwanye na miliyari 122,5, atigeze agaragazwa n’abayobozi b’uturere bireba kugeza igihe ntarengwa cyo kugenzura kirangiye.
Bwana Biraro kandi yatangaje ko hari umuco ugenda ukura wo kugaragariza Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta inyandiko zitakwizerwa ku mikoreshereze y’imari bikorwa n’uturere n’ibigo bya leta.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyari giherutse gutungwa agatoki ku kijyanye n’imikorere mibi yatumye abayobozi benshi muri iki kigo bashyirwa mu majwi ku mikoreshereze mibi y’umutungo bamwe bakurwa ku mirimo yabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




