Abadepite 15 muri 21 b’Intara ya Maniema kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Ugushyingo, batoye kwirukana Guverineri w’iyi Ntara, Auguy Musafiri utari uhari ubwo amatora yabaga.
Guverineri Musafiri arashinjwa amakosa menshi arimo amacakubiri ashingiye ku bwoko, gucunga nabi umutungo no kuwunyereza nk’uko tubikesha urubuga 7SUR7.CD.
Iyi nkuru ikaba ishimangira ko amatora yabaye guverineri w’intara adahari kuko kuri uyu wa Kabiri yerekeje i Kinshasa kugira uruhare mu bikorwa Perezida Felix Tshisekedi akomeje byo kugisha inama inzego zitandukanye za politiki n’imibereho zamufasha kurushaho gusohoza inshingano ze.


