Kamanzi akurikiye umupolisi wa mbere

RDC: Abakomeye bakomeje gutabwa muri yombi muri gahunda yo kurwanya inyereza ry’umutungo

Sangiza iyi nkuru

Emmanuel Kamanzi Runigi wabaye Minisitiri w’Imari mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba n’umuherwe w’umushoramari, Modéste Makabuza uzwi nka ‘Mode’ kuri uyu wa 13 Mata 2020 baterewe muri yombi mu mugi wa Goma muri gahunda ya Perezida Tshisekedi yo gushakisha abafite aho bahuriye n’inyerezwa ry’umutungo wa leta na ruswa.

Amakuru agera kuri bwiza.com avuga ko Kamanzi uyoboye Ishyirahamwe ry’Aborozi muri Kivu y’Amajyaruguru ryitwa ACOOGENOKI (Association Coopérative des Groupements d’Eleveurs du Nord-Kivu) yatawe muri yombi ubwo yari mu rugo rwe i Goma.

Makabuze na we wafatiwe i Goma, yahise ajyanwa muri Gereza ya Munzenze iri muri uyu mugi mbere y’uko yoherezwa muri Gereza ya Makala iri mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Kinshasa.

Aba bombi bafunzwe nyuma y’impapuro zibata muri yombi bashyiriweho n’urwego rw’ubushinjacyaha, nyuma ya Vital Kamerhe uyoboye Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Fulgence Baramos uyoboye Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya imihanda (FONER), Benjamin Wenga uyoboye ikigo gishinzwe ubwubatsi bw’imihanda yo mu kirere n’iby’amazi (OVD) na Thierry Taeymans uyoboye Banki ya Rawbank wababimburiye muri Mutarama 2020.

Dosiye ya Kamanzi ni ndende

Kamanzi Runigi azwi nk’umuherwe kuva ubwo yari Minisitiri uhagarariye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru akomora ku kwigwizaho imitungo icyo gihe na nyuma yaho.

Mu gihe inzira ya politiki yari inaniranye nyuma y’isenyuka ry’ishyaka rya RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie) ryarwanyaga leta ya Laurent Kabila, Kamanzi yinjiye mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubworozi, nyuma yaho aba Perezida w’iri shyirahamwe rya ACOOGENOKI.

Kamanzi yayoboye iri shyirahamwe ahiritse Kananura (wagiyeho asimbuye Kasuku wa Ngeyo wari umaze gupfa). Ibi byateje umwuka w’urwango hagati y’aba bagabo bombi, Kamanzi na Kananura baraburana, bagera no ku nzego nkuru z’ubutabera bitewe n’uko hari harabuze utsinda undi mu nzego zibanza.

Kamanzi akurikiye umupolisi wa mbere
Kamanzi akurikiye umupolisi wa mbere

ACOOGENOKI ni ishyirahamwe rikomeye ryari umutungo mwinshi (wabarirwaga mu mamiliyari y’amadolari) ukomoka ku banyamuryango baryo ndetse n’inkunga z’amahanga, ariko ryageze aho rihomba, Kamanzi aza ku isonga mu bakekwaho kurinyerereza imitungo. Kamanzi yatawe muri yombi akurikiranweho iki cyaha.

Dosiye ya Makabuza (Mode)

Uyu munyemari ntabwo yigeze akora muri politiki uretse gukora ubucuruzi ku bikomoka kuri peteroli. Yabanje gukora ibijyanye no gutwara ba mukerarugendo, arabihagarika yinjira mu bucuruzi bwagutse. Ni mwene Makabuza, wari umworozi wa kijyambere muri teritwari ya Masisi.

Makabuza ni Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwubatsi cya SOCOC (Société Congolaise de Construction), akaba afatwa nk’umuherwe wa mbere i Goma.

Amakuru avuga ko itabwa muri yombi rya ‘Mode’ rifite aho rihuriye n’ibikorwa bye bivugwamo akaboko gakomeye k’abanyapolitiki, bamwe banyereje umutungo wa Leta ya Congo.

Ikibazo cya ruswa n’inyereza ry’umutungo muri RDC

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ni igihugu gifite umutungo kamere w’amabuye y’agaciro menshi kandi ahenze nka Diamant, Zahabu n’ayandi ariko ubukungu bukomwa mu nkokora na ruswa yabaye karande mu nzego zitandukanye ziganjemo ubuyobozi, kunyereza umutungo ndetse n’umutekano muke umaze imyaka n’iyindi mu Burasirazuba bwacyo.

Muri raporo ya ‘Bribery Index’ yashyizwe ahagaragara muri Mutarama 2019 n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparent International, iki gihugu cyaje ku mwanya w’161 mu 180 byakorewemo ubushakashatsi.

Umwarimu w’umushakashatsi wigisha muri Kaminuza ya Kinshasa (UNKIN, Oasis Kodila wigisha yasohoye igitabo kivuga kuri ruswa muri iki gihugu. Yavuze ko iyi ngeso yabayeho kuva mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi, ikomeza no ku ngoma za repubulika nk’iya Kasa Vubu, Mobutu Sese Seko n’izindi ngoma nk’uko bigaragara mu nkuru ya Le Point yo ku wa 15 Ukuboza 2019.

Inkubiri ya Tshisekedi irasiga intwari

Muri iyi gahunda ya Perezida Félix Tshisekedi yise ‘Gahunda y’Iminsi 100’ harimo gushakisha abagize uruhare mu inyerezwa ry’umuntungo wa leta mu bihe bitandukanye, urimo amamiliyoni y’amadolari yagiye mu mifuka y’abakomeye aho kugira ngo atunganye ibikorwa bya leta.

Bigaragara ko ‘nta mikino’ irimo kuva ubushinjacyaha bwarahereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Vital Kamerhe agatabwa muri yombi, Baramos uyoboye ikigo cy’igihugu na we agakurikiraho ndetse n’abandi. Iyi nkubiri iratwara nde, ireke nde? Uwo izasiga azaba ari intwari.

Ni uku abapolisi batwaye Makabuza kuri Gereza ya Munzenze
Ni uku abapolisi batwaye Makabuza kuri Gereza ya Munzenze

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *