Inyeshyamba bikekwa ko ari iza Mai-Mai mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, itariki 06 Gashyantare zateye station ya polisi iherereye ahitwa Vusamba, mu Mujyi wa Butembo, muri Teritwari ya Lubero, zisiga ziyitwitse.
Nk’uko byatangajwe na Sosiyete Sivile ya Lubero yatangarije aya makuru 7SUR7.CD, abo bantu bitwaje intwaro batwitse station ya polisi zinasahura imwe mu mitungo y’abaturage.
Umuyobozi w’iyi sosiyete sivile yagize ati “Umudugudu wa Vusamba wagabweho igitero n’abagabo batamenyekanye guhera mu gicuku. Batwitse ibiro bya polisi. Bangije kandi inzu ituyemo umuyobozi w’umudugudu. Abo bantu batazwi bitwaje amacumu n’imbunda basahuye ibicuruzwa byinshi by’abaturage.”
Ku murongo wa telephone, umuyobozi wa Sheferi ya Baswagha, Umwami Nzanzu Bonane, nawe yemeje aya makuru, ahamagarira imitwe y’inyeshyamba kurambika intwaro hasi.

2 Responses
RDC: Abantu bitwaje intwaro batwitse station ya polisi
kongo ifite abasirikare beza idaha agaciro kubera ingengabitekerezo n’ubucucu bw’ibyitwa sosiyete sivire. bafashe Makenga na Nkunda bakabashunga turiya dyce, muragirango hari Mayi Mayi yazongera gu crossinga?