Bwiza

RDC: FARDC ivuga ko Gen. Kamanzi ari we watumye ba ofisiye benshi ba M23 bicwa

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 4 Ugushyingo 2026 saa 08:46
RDC: FARDC ivuga ko Gen. Kamanzi ari we watumye ba ofisiye benshi ba M23 bicwa

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashinje Brig. Gen. Kamanzi uherutse kwitandukanya na FARDC akinjira muri FRN, kuba ari we watanze amakuru menshi yatumye benshi mu bantu ba M23 bicwa cyangwa bafatwa, ndetse yemeza ko Kabila yamwijeje kuzasimbura Gen. Makenga.

Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa youtube witwa Wab-Infos TV, Gen. Ekenge yavuze ko bari bazi Kamanzi nka muramu wa Gen. Makenga, kubw’ibyo bakaba barakurikiraniraga hafi ibyo akora byose.

Ati: “ We yafashe inzira yo gukorera umwanzi, umwanzi wahoze ari pererezida wa repubulika yacu, atangira ibintu bye, twari tubizi kuva kera, dutangira kumucunga…yarongoye mushiki wa Makenga..ni muramu wa Makenga..dutangira kumucunga igihe yoherezwa muri Kongo Central, Matadi twatangiye kumucunga..ariko yarabimenye…”

Yakomeje agira ati: “Gusa, twari tumuzi ko ari umusirikare mu gisirikare kandi wadufashije cyane n’amakuru y’ubutasi, amakuru menshi, y’inyeshyamba, ya ba ofisiye benshi b’inyeshyamba. Barapfuye, bapfuye kubera ko yaduhaye amakuru menshi…"

Umunyamakuru yabajije Gen. Ekenge niba Kamanzi ari na we watanze amakuru yatumye Col. Willy Ngoma yicwa, aramusubiza ati: “ Iby oni wowe ubivuze njye ntabwo ninjira mu bintu bya Willy Ngoma, ariko ndavuga ba ofisiye benshi barapfuye, ibico byinshi byatezwe uruhererekane rw’imodoka z’Igisirikare cy’u Rwanda, ni Kamanzi watanze amakuru. Abagambanyi benshi bafunzwe hano…ni we wabafashe.”

Gen Ekenge yakomeje atanga urugero rwa Françoise Munyarugerero (Munyarugerero Kabundi Françoise) wahoze yungirije umukuru wa polisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, wafatiwe I Lubumbashi ku itariki 9 Ugushyingo 2024 atawe muri yombi n’ubutasi bwa gisirikare, yemeza ko amakuru yatanzwe na Kamanzi yabigizemo uruhare.

Ati: “ Urumva ko yari umuntu w’ingirakamaro, ariko icyo tutari tuzi n’uko yakoreraga impande zombi (Agent double). Yakoranaga natwe, kandi agakorana na hariya.”

Umuvugizi wa FARDC yakomeje yemeza ko kuva kera Gen. Kamanzi yavuganaga n’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, yise umugambanyi, kandi iyo bamaraga kuvugana yatangaga raporo ku gisirikare.

Ekenge ati: “ Muri ibyo biganiro, Kabila yamuhaye isezerano n’icyizere ko ari we uzasimbura Makenga.” Impamvu zatangwaga ni nyinshi zirimo kuba Makenga arwaye, kuba yarafatiwe ibihano, n’ibindi nk’uko uyu musirikare wa FARDC akomeza avuga.
Yavuze ko ibi ari byo byateye Brig. Gen. Francois Kamanzi imbaraga zo guhunga FARDC akajya ku ruhande rwa Kabila yizeye kuzasimbura muramu we.

Général de Brigade François Kamanzi wari umukuru w'ibikorwa mu Karere ka 12 ka Gisirikare mu Ngabo za FARDC mu Ntara ya Kongo-Central, yageze ku ruhande rwa FRN mu cyumweru gishize, nyuma yo gutoroka akanyura muri Angola.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.