Umurambo wa Général-major Delphin Kahimbi wahoze akuriye Ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washyinguwe ku cyumweru nyuma y’amezi akabakaba 10 yitabye Imana.
Gen Kahimbi witabye Imana muri Gashyantare uyu mwaka, yashyinguwe mu gace ka Kinezire avukamo muri Terirwari ya Kalehe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umuhango wo gushyingura Gen Kahimbi waberewe ku mva yubatswe mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu gace ka Kalehe, Delphin Birimbi, yashimiye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, wemeye ubusabe bw’uko Gen Kahimbi yavanwa i Kinshasa akajya gushyingurwa mu gace ka Kalehe avukamo.
Ati: “Turashimira Perezida wa Repubulika kuba yarashubije ibyifuzo byacu by’uko umurambo w’umuhungu wacu twubaha, Gen. Maj Delphin Kahimbi wavanwq i Kinshasa ukazanwa muri Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo ku bw’imbaraga za gisirikare.”
Gen Kahimbi yapfuye ku wa 28 Gashyantare azize indwara y’umutima, gusa hari benshi batagize amakenga y’urupfu rwe basaba ko rwakoraho iperereza ryimbitse.
Ni ibyongeye gushimangirwa n’abaturage bo muri Kalehe ubwo Nyakwigendera Kahimbi yashyingurwaga.
Magingo aya hamaze gushyirwaho Komisiyo iyobowe na Gen. Maj Marcel Mbangu igomba gukora iperereza ku rupfu rw’uriya musirikare.


