RDC: Guverineri na Visi Guverineri b’Intara ya Maniema na bo birukanwe ku mirimo yabo

Sangiza iyi nkuru

Umweyo ukomeje kuvuza ubuhuha mu bayobozi b’intara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho nyuma ya Guverineri w’Intara ya Tanganyika, Zoe Kabila, kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Gicurasi, Guverineri w’Intara ya Maniema, Auguy Musafiri n’uwari umwungirije, Jean-pierre Amadi, na bo birukanwe ku mirimo yabo.

Abadepite b’Intara ya Maniema, nibo bongeye gutora ubugira kabiri kuvana ku buyobozi Umuyobozi w’intara n’uwari umwungirije nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga.

Guverineri Auguy Musafiri akaba yirukanwe ku majwi 13 kuri 22 y’abatoye, mu gihe Visi Guverineri, Jean-pierre Amadi yirukanwe ku majwi 21 kuri 22.

Guverineri wa Maniema yari yabanje gukurwa ku mirimo ye mu Ugushyingo 2020, ariko asubizwa ku mirimo ye n’Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Gashyantare 2021. Yongeye kwibona rero bwa kabiri yirukanwa mu ntebe ye.

Iyirukanwa rya Guverineri wa Maniema rije rikurikirana n’iry’uwari Guverineri w’Intara ya Tanganyika, Zoe Kabila, umuvandimwe wa Joseph Kabila, nawe wirukanwe n’inteko y’intara ku itariki ya 06 Gicurasi ashinjwa imicungire mibi no kunyereza umutungo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC: Guverineri na Visi Guverineri b’Intara ya Maniema na bo birukanwe ku mirimo yabo
    impamvu Africa idatera imbere ni uko ugiye kubuyobozi yirukana abo ahasanze agashyiraho abe yibonamo akubaka ikimenyane nakazu aho gushingira kubushobozi,ubwo igihe cye kikazagera akavaho umusimbuye nawe agakomeza uwo murongo ……..ntagihe cyogukorera abaturage bagira ahubwo bakorera inda zabo nimiryango yabo

  2. RDC: Guverineri na Visi Guverineri b’Intara ya Maniema na bo birukanwe ku mirimo yabo
    impamvu Africa idatera imbere ni uko ugiye kubuyobozi yirukana abo ahasanze agashyiraho abe yibonamo akubaka ikimenyane nakazu aho gushingira kubushobozi,ubwo igihe cye kikazagera akavaho umusimbuye nawe agakomeza uwo murongo ……..ntagihe cyogukorera abaturage bagira ahubwo bakorera inda zabo nimiryango yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *