Abagize umuryango wa minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, washinjwe ibyaha by’intambara, baravugwaho gushinga isosiyete itavugwaho rumwe ikora ibikorwa byo kubungabunga amashyamba mu gihugu ariko havutse impungenge ko iyi sosiyete hashingiwe ku mubano uri hagati ya minisitiri w’ibidukikije na Bemba.
La Société de Conservation Forestière (SCF) yashinzwe mu Kuboza 2022 kandi ifitwe n’abana babiri bakuze ba minisitiri w’ingabo wa DRC, Jean-Pierre Bemba, washinjwe ibyaha by’intambara kandi ahamwa n’icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya. Ibi ni ibikubiye mu nyandiko z’ibigo bitamenyekanishijwe byabonwe na Climate Home News dukesha iyi nkuru.
Inyandiko zigaragaza intego z’iyi sosiyete zatangajwe ari ukugurisha impushya zemerera abazihawe gusohora urugero runaka rwa karuboni cyangwa indi myuka mu kirere, kandi yasabye leta y’intara “uburenganzira bwo kubungabunga amashyamba” mu ntara ya Sud-Ubangi ariko nta kintu irakora kandi nta kindi kizwi kuri yo.
Abaharanira kurwanya ruswa bagaragaje impungenge z’uko Bemba ashobora gukoresha ingufu za politiki kuri minisitiri w’ibidukikije Eve Bazaiba, nk’umuyobozi w’ishyaka rye, kugira ngo agirire akamaro sosiyete.
Umushakashatsi mu bijyanye n’impushya z’imyuka yoherezwa mu kirere, Jonathan Crook, yatangaje ko aya makuru yazamuye “impungenge” ku bijyanye no kumenya niba iyi sosiyete idashobora kugirana na leta amakimbirane ashingiye ku nyungu ndetse no ku burambe bwayo mu gukora imishinga yo kubungabunga amashyamba.
Yongeyeho ati: “Bireba cyane kumva amakimbirane ashobora gushingira ku nyungu ndetse n’ibirego bikomeye by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubutaka byavuzwe ku bantu bafitanye isano n’iyi sosiyete”.
Bemba yashinjwaga ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ariko, nyuma y’urubanza rw’imyaka 10 mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yaje kugirwa umwere mu bujurire. Yahamijwe ariko icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya muri uru rubanza.
Itegeko ribuza abayobozi gukora business
Inyandiko zerekana ko imigabane ya SCF ifitwe mu buryo bungana n’umuhungu wa Bemba w’imyaka 30, Jean-Emmanuel Teixera n’umukobwa we, Magalie Tema Teixera w’imyaka 29. Iri zina rya nyuma barikomora kuri nyina w’Umunya-Portugal kandi na bo biyandikishije nk’Abanya-Portugal nk’uko iyi nkuru ivuga.
Ingingo ya 97 y’itegeko nshinga rya DRC ibuza abaminisitiri ba leta gukora “gukora undi mwuga wose igihe bari muri guverinoma”.
Impirimbanyi mu kurwanya ruswa muri Congo, Jimmy Kande, Yatangarije Climate Home News ko abanyapolitiki bo mu gihugu bakunze gushyira imishinga mu mazina y’abana babo.
Kande yabwiye Climate Home ko iyi sosiyete ishobora kubona byoroshye inkunga ya minisitiri w’ibidukikije kuko “atunzwe na Jean-Pierre Bemba”.
Nta mwana n’umwe muri aba ufite amateka mu kubungabunga amashyamba kandi bombi bakomeje kuba hafi ya se. Magalie akoresha amazina ya Magalie Bemba ku mbuga nkoranyambaga kandi akunze gushyiraho ubutumwa bwa se busingiza ishyaka rye, MLC, ryahoze ari umutwe witwaje intwaro.
Ubukwe bwa Jean-Emmanuel buherutse kwitabirwa na se, Perezida Felix Tshisekedi na Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, wamenyanye na Jean-Pierre Bemba igihe bombi bari mu rukiko i La Haye bashinjwa ibyaha by’intambara.
Bemba yaba afite imbaraga nyinshi
Jean-Pierre Bemba yavukiye mu butunzi bwinshi n’imbaraga. Se yari minisitiri mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bw’igihe kirekire bw’umunyagitugu Mobutu Sese Seko.
Igihe Zaire yajyaga mu ntambara yarangije ubutegetsi bwa Mobutu, Bemba yashinze MLC nk’umutwe w’inyeshyamba maze yigarurira hafi kimwe cya gatatu cy’igihugu.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yabashinje gufata ku ngufu no kwica by’umwihariko kwibasira abasangwabutaka muri izo ntambara.
Mu 2003, imitwe yarwanaga yashyize umukono ku masezerano y’amahoro yatumye Bemba aba umwe muri ba visi perezida batanu muri guverinoma y’inzibacyuho.
Nyuma y’imyaka itatu, Bemba niwe wahanganye na Joseph Kabila mu matora ya perezida. Komisiyo y’amatora yatangaje ko Kabila yatsinze.
Mu matora ya mbere yitabiriwe na Felix Tshisekedi mu 2018, Bemba yabujijwe guhatana kuko nubwo ICC yananiwe kumuhamya ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, yamuhamije icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya ngo baceceke.
Aya matora yarangiye Tshisekedi agiye ku butegetsi mu buryo bw’ubwumvikane hagati ye na Joseph Kabila, agezeho yifuza kuzana ishyaka rya MLC rya Bemba mu ihuriro riri ku butegetsi.
Yafashe Umunyamabanga Mukuru wa MLC, Eve Baziaba minisitiri w’ibidukikije muri Mata 2021, na ho Bemba amugira minisitiri w’ingabo muri Werurwe 2023.
Iyi nkuru ivuga ko ubufasha bwa MLC bwafashije Tshisekedi kubona manda ya kabiri kandi ngo ashobora kugumana Bemba na Bazaiba nka ba minisitiri muri guverinoma ye.
Kuva yagirwa minisitiri w’ibidukikije, Bazaiba yakomeje gushyigikira byimazeyo kubanza gusaba impushya ku bantu bafite ibikorwa bishobora kwangiza ikirere.
Ubwo yitabiraga Inama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye ku Mihindagurikire y’Ikirere (COP 28) mu mpera z’umwaka ushize i Dubai, inyandiko z’Umuryango w’Abibumbye zerekana ko yari aherekejwe n’umukobwa we, Nono Manganza ndetse n’umukobwa mukuru wa Jean-Pierre Bemba, Cynthia Bemba-Gombo.
Muri iyo nama, yagize ati: “Isi iradusaba, Amazoniya, ikibaya cya Congo, Ikibaya cya Mekong, kubungabunga amashyamba yacu. Ariko gukora ibi bisobanura guhuza ubuzima bwacu, ubuhinzi bwacu, muri byose ”.
Yongeyeho ati: “Kandi izi mpinduka zikeneye amafaranga, bityo, turavuga ok, kandi twinjiye ku masoko ya karubone.
Ariko agarutse muri Congo, Greenpeace Africa yamushinje gushishikariza kwigarurira ubutaka nyuma yo gushyira umukono kuri ordre de mission ategeka itsinda kwambura abaturage ubutaka bugakoreshwa muri gahunda yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere binyuze nko mu kubuteramo ibiti.
Muri icyo gihe, umukangurambaga wa Greenpeace, Irene Wabiwa, yamushinje “kwerekana ko yasuzuguye amategeko ya Congo, sosiyete sivile n’uburenganzira bw’abaturage”.
Umushakashatsi wa Human Rights Watch, Thomas Fessy, yagize ati “biroroshye gukeka ko, umuryango wa Bemba, cyane cyane mu gihe umuntu ubegereye cyane ari ku buyobozi bwa minisiteri y’ibidukikije, yabonye amahirwe y’ubucuruzi mu rwego rushya muri Congo ”.
DRC ibarizwamo 20% y’amashyamba ari ku Isi kandi amasosiyete ahumanya ikirere biteganijwe ko azaba agura impushya ziyemerera gusohora urugero runaka rw’imyuka ihumanya ikirere miliyari 10-40 z’amadolari ku mwaka kugeza mu 2030.
Magalie Bemba, Eve Bazaiba na guverinoma ya DRC ntibigeze basubiza ibyifuzo byo gutanga ibisobanuro.


