Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa ibiti by’umutuku byaba birimo kubyazwa umusaruro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikavanwa mu Murenge wa Maringa, muri Teritwari ya Kasongo mu Ntara ya Maniema, aho binyura muri Kivu y’Amajyepfo ngo bikarengera mu Rwanda.
Ibi byatangajwe ku itariki 09 Ugushyingo 2020 na Iyalu Osenge, umuyobozi w’uyu murenge wa Maringa nk’uko tubikesha urubuga 7SUR7.CD.
Uyu muyobozi aravuga ko ibi biti birimo kubyazwa umusaruro ku bwinshi ariko inyungu zitagera ku baturage kuko ababitema batishyura imisoro basabwa.
Ati: “Ibi biti biva mu murenge wanjye bigana muri Kivu y’Amajyepfo bikagenda bikagera mu Rwanda! Aba bantu ntabwo bagenzurwa, ntibishyura imisoro y’umurenge. Iyo dushatse kubafata, rimwe na rimwe intara idushyiraho igitutu, mu by’ukuri ni igihombo ku murenge”.
Raporo ya sosiyete sivile ivuga ko, kuva mu 2018, ibinyamakuru byakunze gutanga impuruza ku bijyanye no gutema ibiti bitukura mu buryo butemewe mu burasirazuba bwa Congo, bivuga ko bigenda byiyongera. Nubwo ari ukuri ko iki giti gitukura, nanone cyitwa “Mukula”, gikoreshwa mu buvuzi gakondo cyangwa nk’irangi, ngo na none kizwi cyane ku masoko yo muri Aziya mu gukora ibikoresho by’agaciro byo mu nzu nk’intebe, utubati, ameza, ibitanda n’ibindi.

Nubwo bibujijwe koherezwa hanze, ibi biti byakunze koherezwa magendu binyura mu bihugu bitatu bihana imbibi na Congo: U Burundi, Tanzaniya na Zambia, mbere yo kwerekeza muri Aziya, nk’uko byasobanuwe na Josué Aruna, perezida wa sosiyete sivile y’ibidukikije n’ubuhinzi ubwo yaganiraga na RFI muri Kanama 2020.
Kuri ubu rero u Rwanda narwo rukaba rurimo kuvugwa mu bihugu birimo kunyuzwamo ibi biti bivuye muri Kivu y’Amajyepfo nubwo nta ruhande rwo mu Rwanda ruremeza aya makuru.

4 Responses
RDC: Haravugwa isarurwa ritemewe ry’ibiti bitukura birengera mu Rwanda
Muraho neza. Ese muri rusange ibi biti byumutuku bikora iki? Ese u Rwanda rubikoresha iki? Products ziva muri ibi biti nizihe?
Murakoze

Ni uko ikibi kibaye muri congo cyose bahita bumva ko giterwa n’urwanda. Biriya biti nta bijya mu Rwanda pe! Iyo bavuze ubukene bafite kandi ngo bafite umutungo kamere bahita bavuga ngo ni u Rwanda. Iyo basubiranyemo, ni u Rwanda…..