IMG-20250530-WA0015

RDC: Hatangiye urubanza rushya rw’uwahoze ari minisitiri w’ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Urubanza rushya ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, rwatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki ya 13 Nyakanga 2026, imbere y’Urukiko Rusesa Imanza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni urubanza rurebana n’imicungire y’amafaranga aturuka mu Kigega cy’Indishyi n’Ingurane ku Bahohotewe n’ibikorwa bitemewe bya Uganda muri Congo (FRIVAO), mu gihe havugwa ko hari amafaranga yanyerejwe.

Mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara ku itariki ya 4 Nyakanga, Constant Mutamba yamaganye itotezwa rya politiki yakorewe maze afata icyemezo cyo kwitaba imbonankubone kugira ngo, mu magambo ye, agaragaze ukuri.

Urubanza rwiswe “Affaire FRIVAO” rwari rusanzwe ruvugwa mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa/Gombe, rwari rwategetse Constant Mutamba kugaragara ngo atange amakuru.

Iki cyemezo cyakurikiye iburanisha ryo ku itariki ya 30 Mata, aho impaka zibanze ku mafaranga asaga miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, amafaranga bivugwa ko yatanzwe mbere yo kubona icyemezo giturutse ku Buyobozi Bukuru bw’Igenzura ry’Amasoko ya Leta (DGCMP).

Undi uregwa muri iyi dosiye, Chansar Bolukola, wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa FRIVAO, ubu ufungiwe muri Gereza Nkuru ya Makala, yavuze kenshi ko yasohoye ayo mafaranga ashingiye ku mabwiriza, yatanzwe mu magambo, na Constant Mutamba, wari umuyobozi w’ubutabera bwa Congo icyo gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply