RDC: Ibiganiro kuri manda za Perezida Kabila byashyize bigera ku mwanzuro

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko muri Repubulika iharanira demokarasi ya kongo hamaze iminsi itari mucye hakorwa ibiganiro birimo abanyepolitiki ndetse n’abanyamadini hagamijwe kureba icyakorwa ngo imvururu ziri muri kiriya gihugu zihoshe kuri uyu wa mbere Mutarama 2016, ibi biganiro byaba byashyize bukagera ku mwanzuro ufatika.
mu nama yabaye kuri uyu wa mbere Mutarama 2016, hanzuwe ko Perezida kabila agomba kurekura ubutegetsi bubi na bwiza nta kugorana ndetse ibi bikaba byamaze no gushyirwa mu nyandiko aho wri we usigaje kubishyigikira abigaragarishije umukono we.
Perezida Kabila yarangije manda ye ya nyuma ku itariki ya 19 Ukuboza 2016, ariko akaba yari aherutse kugirirwa icyizere cyo kuyobora inzibacyuho y’igihe kingana n’umwaka mu rwego rwo gutegura neza ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu azaba muri 2018.
Ibiganiro muri RDCbimaze igihe byatangiye gukorwa nyuma y’uko Perezida Kabila agaragaje amarangamutima yo kugundira ubutegetsi nyamara yararangije manda ye ya nyuma isoza manda zigenwa n’itegeko nshinga ryp muri kiriya gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo Perezida Joseph Kabila yahawe kuyobora inzibacyuho, hari amasezerano amwe n’amwe yagiye yubahirizwa nko kuba Minisitiriw’intebe yaragombaga guturuka mu ishyaka ritavuga rumwe na leta, ariko hakaba hari n’ibindi bizubahirizwa mu bizaranga inzibacyuho ye.
Kugeza ubu, ababarirwa mu bihumbi bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo yamagana indi mandaya Perezida Kabila mu gihe abandi batabarika bataye ibyabo kubera ibibazo by’umutekano mucye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *