Kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Mutarama 2025, imirwano yongeye gusubukurwa hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo hafi ya Sake, nko mu birometero makumyabiri mu burengerazuba bwa Goma nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga. Urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye muri Sake no mu burengerazuba bwa Goma kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Iyi mirwano ije mu gihe bivugwa ko inyeshyamba za M23 zaba zanashoboye kwambuka kugera muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho ngo ubu igenzura imijyi ikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Lumbishi na Shange kuva kuri iki Cyumweru gishize, bikaba bivugwa ko imirwano ikomeje kuri axe Shange-Numbi.
Iri terambere rya M23 igana muri Teritwari ya Kalehe ntirisobanurwa gusa nko kotsa igitutu ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze gushyikirana n’inyeshyamba za M23 ivuga ko ari umutwe w’iterabwoba, ahubwo ni no kwagura ibice igenzura byiganjemo ibikungahaye ku mabuye y’agaciro nk’uko byemezwa na sosiyete sivile ya Numbi.
Andi makuru atangazwa na TazamaRDC aravuga ko kuri uyu wa Mbere kandi imirwano hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo iri kubera mu midugudu ikikije Masisi Centre, umurwa mukuru wa Teritwari ya Masisi.


