RDC: Ingabo z’u Burundi zabonwe muri Kivu y’Amajyepfo

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ryo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavuze ko kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ingabo z’u Burundi zikomeje kugaragara muri iyi ntara zikurikiye inyeshyamba za Red-Tabara.

Itangazo iri shyirahamwe ryitwa MSV (Mouvement de SolidaritĂ© aux Victimes de la Guerre de Moyens et Hauts Plateaux d’ltombwe) riheruka gusohora, rivuga ko ingabo z’u Burundi zagaragaye zerekeza muri teritwari ya Uvira, nyuma zigakomeza no mu ya Mwenga.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Enock Ruberangabo Sebineza, usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Congo Kinshasa.

MSV ivuga ko izo ngabo zabonywe kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize zerekeza ahitwa i Kigoma muri chefferie ya Bafulero, ziherekejwe n’urubyiruko rwo muri kariya gace rwaziyoboraga.

Iri shyirahamwe rikomeza rivuga ko abaturage b’i Kigoma baribwiye ko abarwanyi ba Red-Tabara bari muri ako gace kuva mu 2016 bahise bagenda berekeza mu Burengerazuba muri chefferie ya Lwindi, teritwari ya Mwenga, ingabo z’u Burundi zikabakurikirayo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Col Floribert Biyereke, yabwiye BBC ko ibyatangajwe na MSV ari “ibinyoma”.

MSV mu itangazo ryayo, yashinje ingabo za FARDC ziri muri kariya gace “kureba” ingabo z’u Burundi “n’ijisho ry’ubufatanye kuko ntacyo zibikoraho”.

Ntacyo uruhande rwa FARDC ruratangaza ku byatangajwe n’ishyirahamwe MSV ryanashyize mu majwi ingabo z’u Rwanda rizishinja guhungabanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku bijyanye no kuba hari ingabo za RDF zaba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu mwaka ushize yatangaje ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uri muri RDC.

Aganira n’itangazamakuru muri Mata yagize ati: “Nta musiriakre numwe wa RDF (Rwanda Defence Forces) wagiye muri ako karere, ndabivuga mbihagazeho, ko nta musirikare numwe wacu uriyo.”

“Ariko abanyamakuru bamwe, n’abiyita inzobere, bavuga ko babanyoyeyo, gusa ari na guverinoma ya Congo n’ingabo za Congo barabizi ko nta musirikare wacu uri hariya”.

Perezida Kagame icyo gihe yakomeje avuga ko amakuru yahawe n’inzego z’iperereza z’u Rwanda ari uko ingabo z’u Burundi ari zo ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ati: “Amakuru y’iperereza twakoze avuga uburyo muri ako gace hagaragara ingabo za Leta y’u Burundi. Hari umubare munini w’inyeshyamba udashobora gupfa kubara: Harimo Abarundi, harimo n’imitwe ifitanye isano na FDLR yavuye hano mu Rwanda, yagiye icikamo ibice byinshi.”

“Harimo imwe muri iyo mitwe yagiye mu Majyepfo nko mu gace ka Fizi ikaba imaze igihe ikorana n’Aba Mai-Mai, hakaza n’imitwe yo mu Burundi, mu mpande zose barwana, byabaye uruvange.”

Icyo Igisirikare cy’u Burundi na bwo cyari cyatangaje ko nta musirikare wacyo uri ku butaka bwa RDC, ngo kuko badashobora koherezwayo bitazwi n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *