Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yatangaje ko igihugu cye kiri mu ntambara n’Ingabo z’ibihugu bibiri ndetse n’umutwe w’iterabwoba.
Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo we na mugenzi we w’itumanaho, Patrick Muyaya baganiraga n’itangazamakuru.
Minisitiri Lutundula yirinze kwerura ngo atangaze Ingabo z’ibihugu bihanganye na RDC mu ntambara.
Ati: “Igisirikare cyacu gihanganye n’ibisirikare bitatu; umutwe w’iterabwoba n’izindi ngabo z’ibihugu bibiri. Icyo nshaka kuvuga muracyumva.”
Minisitiri Christophe Lutundula yatangaje ibi mu gihe Ingabo za Congo zimaze igihe zihanganye mu mirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ni inyeshyamba iki gihugu kivuga ko zihabwa ubufasha n’u Rwanda, ndetse kimaze igihe kizamura ibirego by’uko rwaba rumaze igihe rwarohereje muri RDC Ingabo zo guha umusada uriya mutwe.
U Rwanda ruhakana ibyo birego.
Congo Kinshasa imaze igihe isabwa n’amahanga kuganira na M23, gusa ubutegetsi bwayo bwarahiye ko budashobora kuganira n’uriya mutwe buvuga ko ari uw’iterabwoba.
Uretse u Rwanda Kinshasa ishinja guha ubufasha M23, iki gihugu kimaze igihe kinashyira mu majwi Uganda n’ubwo kitakunze kuyikoma cyane nk’u Rwanda.


