Umusirikare ufite ipeti rya Lt. Col mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri iki Cyumweru, itariki 01 Ugushyingo yishwe arashwe n’igisambo ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Baraka buvuga ko cyahoze mu ngabo za Congo.
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Kivutimes iravuga ko Lt Col. Bikingi ari we warashwe ubwo we n’abashinzwe kumurinda bari bakurikiranye uwo mugizi wa nabi wari ufite imbunda iwe mu rugo nyuma yo kubibwirwa n’abaturage.
Ubwo yashakaga gucika ngo adafatwa, iki gisambo cyafashe imbunda yacyo kibanza kurasa uyu musirikare mukuru nk’uko byemezwa na Sosiyete sivile yo muri aka gace.
Uyu mugizi wa nabi ngo yabashije gucika mbere yo gukurikiranwa n’inzego z’umutekano zahurujwe ku bwinshi araraswa n’imbunda yari afite irafatwa.
Amakuru kandi agera kuri uru rubuga avuga ko iki gisambo cyahoze ari umusirikare wa FARDC wataye akazi (deserter) mbere yo kwinjira mu bikorwa by’ubujura nk’uko byemezwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare mu Mujyi wa Baraka.
Uyu mujura ngo yaje guhitanwa n’ibikomere by’amasasu yarashwe ubwo yarasanaga n’abasirikare nk’uko byemejwe n’umuntu utifuje ko amazina ye atangazwa.

4 Responses
RDC: Lt. Col. Bikingi wa FARDC yishwe n’igisambo
Iki ni ikinyoma afite uko yapfuye cg nibo bamurangije lt.col ni umuntu ukomeye ntagisambo cya mwica
RDC: Lt. Col. Bikingi wa FARDC yishwe n’igisambo
Iki ni ikinyoma afite uko yapfuye cg nibo bamurangije lt.col ni umuntu ukomeye ntagisambo cya mwica
RDC: Lt. Col. Bikingi wa FARDC yishwe n’igisambo
Hahah yapfa gukomera nisasu biratandukanye byose birashoboka
RDC: Lt. Col. Bikingi wa FARDC yishwe n’igisambo
Hahah yapfa gukomera nisasu biratandukanye byose birashoboka