Ibiturage bya Kahundwe, Murambi, Marungu, Kitembe, Rukuka na Bibangwa biravugwa ko byagabweho ibitero n’inyeshyamba za Mai-Mai zifatanyije n’inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa Red-Tabara, zigatwika ingo nyinshi, aho abaturage babwiye Kivutimes kuri uyu wa gatandatu ushize ko ibyo bitero byatangiye mu ijoro ryo kuwa Gatanu, itariki 09 Mata bigakomeza no kuwa Gatandatu, itariki 10 Mata 2021. Ni ibiturage biherereye muri Gurupoma ya Kigoma ibarizwa muri Sheferi ya Bafuliru, muri Teritwari ya Uvira, mu misozi miremire yaho.
Nk’uko amakuru aturuka muri iyi misozi avuga, abaturage bo mu biturage byatewe bahungiye mu giturage cya Bijojo, gihana imbibi n’icya Bibangwa ariko bigatandukanywa n’umugezi.
Abagore, abana n’abantu bageze mu zabukuru kuri ubu bari kurara mu bihuru nta bufasha bafite nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga. Aba bakaba batabaza abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo batabare.
Umwe mu bavuga rikijyana muri iki gice, yavuze ko inka nyinshi, ihene, intama n’ibindi bintu by’agaciro byasahuwe n’abateye, mu gihe hari andi makuru avuga ko hari n’abantu bishwe muri ibyo bitero.
Amakuru kandi avuga ko abateye baturutse ahitwa Masango no mu nkengero zaho, ndetse banifatanyije na zimwe mu nsoresore zo mu bice byatewe.
Abaturage bavuga ko muri iki gice cya Teritwari ya Uvira nta basirikare ba FARDC bahabarizwa.
Ku itariki 9 Mata, igiturage cya Masango nabwo cyari cyagabweho igitero n’inyeshyamba bikekwa ko ari iza Gumino. Amakuru yavuye aha yemezaga ko aha naho amazu menshi yatwitswe ariko ntihatangazwa amakuru arambuye ku bantu baba barahasize ubuzima cyangwa ibyangijwe.
Mu cyumweru gishize kandi, abantu batatu barimo umugore ukuze, bishwe n’inyeshyamba za Mai-Mai, mu giturage cya Rwikubo na Kahundwe. Amakuru yageraga kuri Kivutimes aturuka aha nayo yemeje ko ubu bwicanyi bwakozwe na Mai-Mai ifatanyije n’inyeshyamba z’Abarundi za Red-Tabara.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
RDC: Mai-Mai na RED-Tabara birashinjwa gutwika ingo nyinshi mu misozi miremire ya Uvira
ibi bice nibyo bitagerwagamo intambara kuva kera hose.birababaje gusa abanyamulenge shouldreactas if they’ve no government
RDC: Mai-Mai na RED-Tabara birashinjwa gutwika ingo nyinshi mu misozi miremire ya Uvira
ibi bice nibyo bitagerwagamo intambara kuva kera hose.birababaje gusa abanyamulenge shouldreactas if they’ve no government