GmLjSx4bAAEOHRJ

RDC: Minisitiri w’Intebe yemeje ko umushahara w’ingabo na polisi uzikuba kabiri uku kwezi

Sangiza iyi nkuru

Mu nama yateguwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Werurwe mu Mujyi wa Bandundu, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kwilu, Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa, yigishije abaturage ibijyanye no kurengera igihugu kandi abahamagarira kuba maso mu gihe ku rundi ruhande leta ivuga ko yiteguye ibiganiro by’amahoro na M23 kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Werurwe 2025.

Yifashishije ayo mahirwe, umuyobozi wa guverinoma yatangaje kandi ko umushahara w’abasirikare n’abapolisi uzikuba kabiri guhera muri uku kwezi kwa Werurwe nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ikomeza ivuga.

Minisitiri w’intebe ati: “Guverinoma nkuru, ishingiye ku mabwiriza yatanzwe na Perezida wa Repubulika, irabamenyesha ko guhera muri uku kwezi kwa Werurwe, umushahara w’abasirikare n’abapolisi wikubye kabiri. Kandi umusirikare woherejwe ku rugamba kurwanya umwanzi azajya ahabwa agahimbazamusyi. Ntabwo dushaka ko intwari zacu zirinda igihugu cyacu, zihangayikishwa n’imibereho myiza y’imiryango yabo ”.

GmLjSxbXcAATg4i 1

Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Werurwe, biteganijwe ko Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, akomereza urugendo rwe i Kikwit, undi mujyi munini mu Ntara ya Kwilu, mu rwego rwo gukomeza kuzenguruka igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *