RDC: Moise Katumbi ntiyemeranya na Tshisekedi udashaka gusubira mu byahise

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Moise Katumbi, perezida w’ishyaka, Ensemble pour la République, yatangaje ko atemeranya na Perezida Felix Tshisekedi iyo avuga ko atazasubira mu byashize. Ni mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Kuri uyu munyapolitiki wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, ngo “kudahana niko kwishe igihugu uyu munsi”. Moise Katumbi kandi yamaganye abanyapolitiki bazanye ubusa ariko nyuma bakabona inyubako.

Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga 7sur7.cd ivuga, Moise Katumbi asanga abantu badakwiye kujya muri politiki bakurikiye amaronko ahubwo bakwiye kujyanwamo no gufasha abaturage.

Yagize ati ” Njye ntabwo nkunda akarengane, nk’uko mbibabwira narindi mu byashara byanjye ntabwo nazanye amaboko arimo ubusa. Hari abantu baje muri politiki nta n’igare bafite, ariko uyu munsi dushobora kubara inyubako. Icyo nicyo kishe igihugu cyacu, kudahana. Iyo rero Perezida wa repubulika avuga ko atazasubira mu byahise, niho ntemeranya nawe …”

Katumbi yongeyeho ko agomba gushima aho bikwiye gushima ariko agomba no kwamagana ibikwiye kwamaganwa.

Mu kiganiro yagiranye na TV5 na Le Monde ku itariki 22 Nzeri 2019, nibwo Perezida Tshisekedi yatangaje ko atazasubira mu byahise byamaganwa na benshi mu banyapolitiki n’abaharanira imibereho myiza muri Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *