RDC: Moise Katumbi yahuye n'uruva gusenya

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu igipolisi cya Congo cyasubije inyuma igihiriri cy’abantu bashyigikiye Moise Katumbi bari bamuherekeje asubiye kwitaba pariki nkuru ya Lubumbashi, aho abunganira uyu mugabo mu mategeko bavuga ko imodoka ye yagabweho ibitero by’amabuye agahohoterwa mbere yo kujyanwa mu bitaro.

Capture-d’écran-2016-05-13-à -19.02.08-768x506
Moise Katumbi n’abanyamategeko be agana kuri pariki Nkuru ya Lubumbashi

Iyi nkuru dukesha Oeil d’Afrique iravuga ko uyu wa Gatanu, itariki 13 Gicurasi waranzwe n’umwuka wo guhangana mu mujyi wa Lubumbashi, aho igipolisi cyakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya imbaga y’abantu bari baje gushyigikira Moise katumbi wari witabye pariki ku nshuro ya 3 aho ari guhatwa ibibazo kubirego bimushinja kwinjiza abacanshuro mu gihugu hagamijwe guhungabanya umutekano.

12CONGO-SS-slide-6UAA-superJumbo

Abatangabuhamya bemeje ko babonye abapolisi n’urubyiruko rushyigikiye Moise Katumbi baterana ibintu ndetse n’amapine agatwikwa. Imodoka ya Moise Katumbi nayo ngo ikaba yakozweho cyane.

12CONGO-SS-slide-EQDA-superJumbo
Habayeho guhangana gukomeye hagati y’abapolisi n’abashyigikiye Moise Katumbi

Abunganira Moise Katumbi mu mategeko baramagana ibi bintu bavuga ko umukiriya wabo yahohotewe n’abashinzwe umutekano muri metero zigera nko muri 500 gusa uvuye kuri pariki nk’uko Me Georges Kapiamba wunganira Moise Katumbi yabitangarije Jeune Afrique.

12CONGO-SS-slide-XG6M-master768
Moise Katumbi akomeje gutera ubwoba ubutegetsi bubona imbaga y’abaturage iba imuri inyuma

Uyu munyamategeko yakomeje yemeza ko abapolisi ari bo babanje kujugunya ibintu ku modoka ya Moise Katumbi mbere yo guhatira abari bayirimo gusohoka. “Umukiriya wacu yahohotewe. Bamukubise bagerageza no kumuniga!”, ibyo ni ibikomeza byemezwa na Georges Kapiamba.

Abunganizi ba Moise Katumbi bavuga ko imodoka ya Moise Katumbi yatewe amabuye. Radio Okapi iravuga ko komanda wa polisi mu ntara we atangaza ko ayo mabuye atatewe n’abapolisi. Yanatangaje ko habayeho abakomeretse ku mpande zombi zari zihanganye harimo n’uwegereye Moise Katumbi.

Ibi bintu rero byatumye Moise Katumbi atumvwa na pariki nkuru nk’uko byari biteganyijwe, kuko ngo byahise bihagarara nyuma y’iminota mike bitangiye mbere yo kubyimurira ku itariki izatangazwa nyuma.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *