20201106150251351139-kat0_bon.jpg

RDC: Moïse Katumbi yakiriwe i Kinshasa nka Yezu i Yeruzalemu (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga iherereye mu majyepfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yageze mu murwa mukuru, Kinshasa, kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020.

Uyu mugabo usanzwe ari na Perezida w’Ikipe y’Umupira w’amaguru ya TP Mazembe, yageze muri uyu murwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yakirwa n’ibihumbi by’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bagiye kumusanganira ku kibuga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa.

Uretse inkoramutima za Katumbi, abamwakiriye banarimo abarwanashyaka ba MLC, Ishyaka rya Jean-Pierre Bemba wahoze ari Visi Perezida wa Congo Kinshasa, ndetse n’abarwanashyaka ba UDPS, ishyaka rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Hanze y’ikibuga cy’indege cya Ndjili hari hamanitswe icyapa kinini kigira kiti “Félix Tshisekedi Tshilombo yifurije ikaze Moïse Katumbi Chapwe.”

Katumbi akigera i Kinshasa yagize ati: “Naje kugira ngo nitabire ibiganiro by’Umukuru w’Igihugu, kubera ko igihugu kiri mu bihe bikomeye. Tugomba gukorera hamwe.”

Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuba ibiganiro byiswe Consultations Nationales bikomeje guhuza abayobozi mu gihugu hose.

Ibi biganiro ni byo Moïse Katumbi yajemo, bikaba biteganyijwe ko azahura na Perezida Tshisekedi ku munsi w’ejo.

Muri 2018 Moïse Katumbi yashatse kugaruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo yiyamamaze mu matora y’umukuru w’igihugu, gusa Leta ya kiriya gihugu gusa abyangirwa na Leta ya Joseph Kabila.

Aho Felix Tshisekedi asimburiye Joseph Kabila, Katumbi amaze kugera muri RDC inshuro zirenga ebyiri, gusa ntahamara igihe kinini.

20201106150251351139-kat0_bon.jpg

img-20201106-wa0168.jpg

arton142377-98129.jpg

emjhhzxxgaeumya-4fff7.jpg

emjhhzyxyaeb8po-6105c.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *