Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, arahamagarira abayobozi b’ihuriro C64, ritavuga rumwe n’ubutegetsi, gusobanura neza aho bahagaze nyuma y’ishingwa ry’ihuriro Front pour la refondation de la nation (FRN), riyobowe n’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila.
Benshi mu bantu bakomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo babarizwa muri iri huriro rya C64, barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Delly Sesanga, na Jean-Marc Kabund, n'abandi.
Mu mashusho yasohotse ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru, itariki ya 18 Ukwakira, Muyaya yagize icyo asaba abagize iri huriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryakunze gusaba ko Joseph Kabila agira uruhare mu biganiro bya politiki bidaheza hagati y’abanyagihugu.
Ati: “Abasabaga bose ko agira uruhare mu biganiro bagomba gutangaza niba bashyigikiye Repubulika”.
Kuri Patrick Muyaya, icyemezo cya Joseph Kabila cyo kuyobora FRN, umutwe wa politiki na gisirikare watangijwe ku itariki ya 12 Ukwakira i Goma, biratera gushidikanya ku cyifuzo gisaba uruhare rwe mu biganiro hagati y'abanyagihugu.
Umuvugizi wa guverinoma yemeza ko kuba uwahoze ari umukuru w’igihugu yarahisemo gufata intwaro ari igitero ku nzego ndetse n’itegeko nshinga.
Yagize ati: "Guhitamo gufata intwaro ni ugutera Repubulika ndetse n'itegeko nshinga."
Félix Tshisekedi ntakozwa kugirana ibiganiro bidaheza n’abafashe intwaro
Ku itariki ya 27 Kanama 2026, mu ijambo yagejeje ku gihugu, Félix Tshisekedi yaburiye ko abarwanya ubutegetsi bakoresheje intwaro, bigaruriye igice cy'igihugu, cyangwa bayobora inzego za repubulika mu buryo butemewe n'amategeko, batazashobora kugira uruhare mu biganiro hagati y'abanyagihugu.


