Umuhuza w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu biganiro by’amahoro hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko yasanze iyabyitabiriye itarubahirije ibyo yasabwe.
Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022 n’ibiro bihagarariye Ambasade ya Kenya biri mu mujyi wa Goma, ryerekeye uruzinduko Uhuru yahagiriye ndetse no mu nkambi y’impunzi zihunga imirwano y’ingabo za RDC na M23 ya Kanyaruchinya.
Kuri uku kutubahiriza icyemezo cy’abakuru b’ibihugu bya EAC, iri tangazo rivuga ko Uhuru “yabonye ko mu bijyanye n’inama y’i Nairobi, byemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu, aho imitwe yitwaje intwaro yasabwe kuguma mu birindiro byayo ntabwo byubahirijwe n’imitwe yitwaje intwaro n’abayitera inkunga.”
Iri tangazo rikomeza risobanura ko ibibazo Abanyekongo bari guhura nabyo ari ingaruka zo kutubahiriza ibyemezo byafashwe na EAC, akaba abona ko bizagira ingaruka ku bikorwa by’ingabo za EAC zifite inshingano zo kujya hagati y’impande zihanganye.
Uhuru Kenyatta yasabye ko hafatwa ingamba zatuma ashobora kuyobora ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye, ingabo za EAC zigafata mu mwanya wazo ukwiye kandi hakabaho uburyo bwo gufasha abaturage bari kugirwaho ingaruka n’imirwano.

4 Responses
RDC: Uhuru Kenyatta yasanze inyeshyamba zitarubahirije ibyo zasabwe na EAC
Uyu mugabo yakwitonze atazivamo!!?
RDC: Uhuru Kenyatta yasanze inyeshyamba zitarubahirije ibyo zasabwe na EAC
Vuga uvuyaho weho wiyita Clapton yitondese kuberiki abantu barikuva mubyabo