RDC: Umudepite uvuga ko yatewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe

Sangiza iyi nkuru

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Sama Lukonde, ku magambo avuga ko ateye ubwoba ya Perezida Paul Kagame.

Ni ibikubiye mu itangazo uyu mudepite witwa Iracan Gratien de Saint-Nicola uhagarariye agace ka Bunia ko mu ntara ya Ituri yashyize hanze.

Muri iri tangazo, uyu mudepite yavuze ko yatewe ubwoba n’amagambo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aheruka gutangariza mu muhango wo kwakira indahiro z’Abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Yavuze ko amagambo ya Perezida Paul Kagame yamuteye ubwoba bw’uko mu minsi iri imbere ingabo z’u Rwanda zishobora kwinjira ku butaka bwa Congo Kinshasa mu buryo butemewe n’amategeko.

Amagambo ya Perezida Kagame uyu mudepite yavuze ko yamuteye ubwoba yerekeye ibyo yatangaje ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ndetse n’icy’indi mitwe yose igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga uko byagenda kose kigomba gukemuka.

Ati: “Ibya RDC na byo turabikurikirana, turabikurikiranira hafi. Umwanzi wacu umaze imyaka irenga cyangwa igera kuri 25 aracyahari, ariko dukora ibishoboka byose ngo dukemure iki kibazo… Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba, hari n’aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko gikwiye gukemuka.”

Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku kibazo cya FDLR by’umwihariko, yavuze ko impamvu gikomeje kudakemuka ari uko ibikorwa byitwa ko byashyizweho bigamije kuyirwanya bisa n’aho ari byo byareze ikibazo cyayo kigakomeza gukura.

Ati: “Ntabwo nshobora kumva na rimwe ikibazo gishobora kumara imyaka makumyabiri n’ingahe, kigatwara miliyari mirongo z’amadorali ariko kigakomeza ari ikibazo kiri aho ngaho. Urumva ko ni ibintu bitumvikana njyewe ntabona uko nabisobanura, ni na yo mpamvu numva ntashaka kubitindaho cyane.”

Depite Iracan Gratien yasabye Minisitiri w’Intebe wa RDC gutanga raporo yanditse ishyira umucyo ku bibazo byose byazamuwe na Perezida Kagame.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. RDC: Umudepite uvuga ko yatewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe
    KUKI SE ADATERWA UBWOBA NA FDRL yayogoje IGIHUGU CYABO, ikaba ibangamiye UBUSUGIRE BW’IGIHUGU. Yo ntakibazo imuteye. None se YO IRIYO MUBURYO BWEMEWE N’AMATEGEKO? IMIYOBORERE MIBI Y’IGIHUGU CYABO IDUTEZA UMUTEKANO MUKE.
    Kuba ntambaraga bafite, (ubwo ndavuga igisirikare cya RDC) cyananiwe guha imitwe yitwaje intaro. Bibangamiye ubuhahirane, bibangamiye urujya n’uruza rw’abanyarwanda n’abanyekongo. Nawe ngo ngw’iki? MWABA MUGIZE IMANA AJE KUBARANGIRIZA IKIBAZO NKUKO N’UBUNDI ARI WE WAGEJEJE AHO MWICAYE. MWARABYIBAGIWE?

  2. RDC: Umudepite uvuga ko yatewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe
    KUKI SE ADATERWA UBWOBA NA FDRL yayogoje IGIHUGU CYABO, ikaba ibangamiye UBUSUGIRE BW’IGIHUGU. Yo ntakibazo imuteye. None se YO IRIYO MUBURYO BWEMEWE N’AMATEGEKO? IMIYOBORERE MIBI Y’IGIHUGU CYABO IDUTEZA UMUTEKANO MUKE.
    Kuba ntambaraga bafite, (ubwo ndavuga igisirikare cya RDC) cyananiwe guha imitwe yitwaje intaro. Bibangamiye ubuhahirane, bibangamiye urujya n’uruza rw’abanyarwanda n’abanyekongo. Nawe ngo ngw’iki? MWABA MUGIZE IMANA AJE KUBARANGIRIZA IKIBAZO NKUKO N’UBUNDI ARI WE WAGEJEJE AHO MWICAYE. MWARABYIBAGIWE?

  3. RDC: Umudepite uvuga ko yatewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe
    Abagabanye imbisi ntibagbana umufa, ark kndi guvirana ntibivuze guhishanya AMAHORO kuri bank bana bari kuyobora ibihugu bakaryana, waruziko rwigema ipeti yarafite ryambitse na museven???? Tekereza kuri ibyo gusautarajya congo

  4. RDC: Umudepite uvuga ko yatewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe
    Abagabanye imbisi ntibagbana umufa, ark kndi guvirana ntibivuze guhishanya AMAHORO kuri bank bana bari kuyobora ibihugu bakaryana, waruziko rwigema ipeti yarafite ryambitse na museven???? Tekereza kuri ibyo gusautarajya congo

  5. RDC: Umudepite uvuga ko yatewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe
    Abagabanye imbisi ntibagbana umufa, ark kndi guvirana ntibivuze guhishanya AMAHORO kuri bank bana bari kuyobora ibihugu bakaryana, waruziko rwigema ipeti yarafite ryambitse na museven???? Tekereza kuri ibyo gusautarajya congo

  6. RDC: Umudepite uvuga ko yatewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe
    Abagabanye imbisi ntibagbana umufa, ark kndi guvirana ntibivuze guhishanya AMAHORO kuri bank bana bari kuyobora ibihugu bakaryana, waruziko rwigema ipeti yarafite ryambitse na museven???? Tekereza kuri ibyo gusautarajya congo

  7. RDC: Umudepite uvuga ko yatewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe
    Kuki rdc isaha isomo cgwa ngo Irène fdlr ihe isomo la muzuri kagome kudakubita imbwa bituma ugira ngo ni intare

  8. RDC: Umudepite uvuga ko yatewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe
    Kuki rdc isaha isomo cgwa ngo Irène fdlr ihe isomo la muzuri kagome kudakubita imbwa bituma ugira ngo ni intare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *