RDC: Umuhanzi afunze azira indirimbo ‘Politiciens escrocs’ yatuye Perezida Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Idinco Delcat wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amaze ibyumweru bitatu afunzwe azira indirimbo ye ‘Politiciens escrocs’ yibutsamo Perezida Tshisekedi ibyo yemereye abaturage b’igihugu cye.

Uyu muhanzi amaze igihe afungiye muri gereza y’Ikigo Gihurizwamo Ibikorwa bya Gisirikare (CCO) cy’i BĂ©ni ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Indirimbo ye ‘Politiciens escrocs’ (Abanyapolitiki b’abatekamutwe) yasohotse ku itariki ya 22 Mutarama, ikaba iri mu njyana ya Reggae.

Umuhanzi Idinco ayumvikanamo anenga bamwe mu bategetsi bari muri politiki ya Congo Kinshasa barimo na Perereza Tshisekedi, kudashyira mu bikorwa ibyo basezeranyije abaturage mu gihe biyamamazaga.

Kuri Perezida Tshisekedi, umuhanzi Idinco yakomoje ku isezerano yahaye Abakongomani ryo kwimura inkambi ya Kokolo ikajya i Beni bitewe n’impamvu z’umutekano muke uboneka muri ako gace, ariko bikaba bitarakorwa.

Mu ndirimbo ‘Politiciens escrocs’, umuhanzi yumvikana asaba abarimo Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, n’abadepite bo muri BĂ©ni kudakomeza gushuka rubanda.

Uyu muhanzi kandi ashinja abategetsi ba Congo Kinshasa gutanga amabwiriza ku basirikare n’abapolisi ngo bice abaturage, no kugerageza kwirukana ingabo za Monusco ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro.

Yunzemo ati: “Abanyapolitike bo muri Congo ni aba Satani, abanyapolitike bo muri congo ni ama-vampire.”

Si ubwa mbere umuhanzi Idinco Delcat afungwa azira kunenga abategetsi ba Congo Kinshasa, dore ko no mu mezi ashize yafunzwe azira zimwe mu ndirimbo ze zibanda kuri politike harimo nk’iyitwa ‘AllĂ´ DĂ©putĂ©s’, ‘Politique’ n’izindi.

Ifungwa rye ryamaganwe na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko rinyuranyije n’amategeko.

Umuryango utegamiye kuri leta, La voix des sans voix (VSV), uheruka gusohora itangazo rigenewe abanyamakuru usaba ko uyu muhanzi yakubahwa ndetse n’uburenganzira bwe bukubahirizwa.

VSV ivuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibitagenda neza, ndetse ko Idinco Delcat ibyo yavuze ku banyapolitike byari bikwiye mu rwego rwo kubafasha kwigenzura, basanga ari ukuri bakikosora.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *