Aubin Minaku, wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (Umutwe w’Abadepite) akaba n’Umuyobozi wungirije w’ishyaka PPRD (Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie), ishyaka rya Joseph Kabila riherutse guseswa, yongeye kwidegembya ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 10 Ugushyingo 2026, i Kinshasa, nyuma y’igihe afunzwe.
Nk’uko amakuru ava ku bantu ba hafi ye abivuga, yasubiye mu rugo rwe i Kinshasa, aho ubu afungiwe afungishijwe ijisho.
Kurekurwa kwe kwakiriwe neza na Marie-Ange Mushobekwa, umwe mu bo mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi. Icyakora, yasabye ko n’abandi bayobozi b’ishyaka PPRD bagifunzwe barekurwa, by’umwihariko Emmanuel Ramazani Shadary na Dunia Kilanga.
Yagize ati: "Dufite icyizere ko irekurwa rya Emmanuel Ramazani Shadary na Dunia Kilanga na ryo rizakurikira mu gihe cya vuba gishoboka."
Aubin Minaku yafatiwe iwe i Kinshasa mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Mutarama 2026, n’abantu bo mu nzego z’umutekano. Ifatwa rye ryateje impaka n’ibitekerezo bitandukanye, haba mu ishyaka PPRD, aho asanzwe ari Visi Perezida, ndetse no mu zindi nzego za politiki zitandukanye.
Ishyaka rya Joseph Kabila ryamaganye iryo tabwa muri yombi icyo gihe, risaba ko arekurwa ako kanya nta yandi mananiza. Ibyo kandi byateye impungenge ku bijyanye n’imibereho ye aho yari afungiwe ndetse no kubahiriza uburenganzira bwe bw’ibanze.
Ku wa 5 Kanama 2026, nyuma y’amezi arenga atandatu afunzwe, nibwo Aubin Minaku na Emmanuel Ramazani Shadary bajyanwe ku biro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare. Ubu yari amaze iminsi 297 afunzwe mbere yo kurekurwa ataburanishijwe nubwo akomeza gufungishwa ijisho.

