Bwiza
ads

RDC: Umunyapolitiki Prince Epenge yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 26 Ukwakira 2026 saa 07:11
Iminota 2 yo gusoma
RDC: Umunyapolitiki Prince Epenge yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umunyapolitiki Prince Epenge, umuvugizi w’ihuriro rya Lamuka ryashinzwe na Martin Fayulu, yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi kuri iki Cyumweru, itariki ya 25 Ukwakira, nyuma ya saa sita, afatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N'djili i Kinshasa.

Uyu munyapolitiki yatawe muri yombi nyuma yo kubuzwa kwinjira mu ndege yerekeza i Roma, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo batangiriye umwiherero wo kugirango babanze kumva ibintu kimwe ku bibazo by’igihugu. Aba basangirangendo ba Epenge barasaba kumenyeshwa bidatinze aho aherereye, kumurekura nta mananiza, ndetse no gusubizwa pasiporo ye.

Ubuyobozi bukuru bw’abinjira n'abasohoka bwari bwambuye pasiporo abayobozi batatu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Hafashwe pasiporo ya Martin Fayulu n'umwungirije, Jean-Baptiste Kasekwa, nyuma barazisubizwa, babemerera gukora urugendo, ariko iya Prince Epenge, Umuvugizi wa Lamuka, ntiyayisubijwe.

Ihuriro rikomeza rivuga ko umuvugizi waryo yajyanywe n’abantu batamenyekanye, ajyanwa ahantu hatazwi. Umuryango we nturamenya aho afungiwe cyangwa impamvu zatumye atabwa muri yombi.

Lamuka irasaba ko yarekurwa bidatinze

Lamuka mbere yari yatunze urutoki Inama y’igihugu ishinzwe Umutekano wo kuri Internet, bivugwa ko ari ishami ry’ubutasi rya perezida, rishinjwa kuba inyuma y’itabwa muri yombi ry’abantu benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi muri iyi myaka ibiri ishize.

Mbere y’ifatwa rye, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwabujije Prince Epenge gusohoka mu gihugu kubera ko akenewe n’ubucamanza mu rubanza ku rupfu rw’ushinzwe umutekano rwabaye mu myigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku itariki ya 15 Nzeri i Kinshasa.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.