Umwana w’imyaka ine, Ashna Lweri wari utangiye kwigaragaza mu muziki ku rwego mpuzamahanga, yitabye Imana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025, urubuga rwa Trace Mziki muri Afurika y’Uburasirazuba rwagaragaje akababaro k’urupfu rwe, rutangaza ko Ashna Lweri yitabye Imana ku wa 27 Gashyantare 2025.
Uru rubuga ntirwatangaje ikihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mwana wari ufite ahazaza mu muziki w’Akarere k’iburasirazuba no hanze y’aho.
Ni inkuru yashenguye abatari bake, cyane cyane abakunzi ba muzika bari batangiye kumenya no gukunda impano ye idasanzwe.
Uyu mwana muto yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akaba yari umwe mu bana bafite impano ikomeye muri muzika.
Ashna yatangiye kugaragaza urukundo rwinshi ku muziki afite imyaka ibiri, asaba se, Dakari Isselweri, umwe mu baherwe bo muri Kivu y’Amajyaruguru, kumufasha guteza imbere impano ye. Se ntiyazuyaje, atangira kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.
Uyu mwana yari amaze gukora indirimbo yise Nahasso afatanyije n’umuraperi Fik Fameica wo muri Uganda.
Yari anafite imishinga yo gukorana n’abahanzi bakomeye barimo Fally Ipupa, Inoss’B, Asake, Davido na Diamond Platnumz.


