Urukiko Rukuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwemeje ko perezida Kabila ashobora kuguma ku butegetsi mu gihe amatora ateganyijwe mu Ugushyingo yaba yigijweyo nk’uko byatangajwe na Reuters.
Ngo mu rwego rwo kugirango hakomeze kubaho igihugu gifite umuyobozi, perezida uriho ngo agomba kuguma ku butegetsi kugeza igihe hazagiraho undi nk’uko byatangajwe na Benoà ®t Luamba, perezida w’urukiko rurinda itegeko nshinga.
Itegeko Nshinga rya Congo rivuga ko Kabila azava ku butegetsi mu Ukuboza arangije manda ze 2, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze igihe berekana impungenge z’uko perezida Kabila ashaka kuzaguma ku butegetsi akoresheje gutinza amatora.

Ishyaka riza imbere mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo, MLC, ryateye utwatsi iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru cy’uko perezida Kabila azaguma ku butegetsi mu gihe amatora ateganyijwe mu kwa 11 yakwegezwa imbere.
Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Eva Bazaiba, yatangaje ko urukiko rutigenga nk’uko byakomeje bivugwa na Reuters. Yongeyeho ko mu gihe uru rukiko rutakubahiriza itegeko nshinga nabo batazubahiriza ibyo rwavuze.
“Ku itariki 19 ukwezi kwa cumi na kabiri, manda ya Kabila izaba irangiye. Itariki 20, mu gihe yaguma ku butegetsi, tuzafata ko habayeho gufata ubutegetsi ku ngufu hirengagijwe Itegeko Nshinga”, uwo ni Umunyamabanga Mukuru wa MLC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


