Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, itariki ya 7 Mata 2025, Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi, Tina Salama, yatangaje ko DRC ihagaritse, kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya, amasezerano yose, inzira cyangwa ibyifuzo bya lobbying (cyangwa ubushabitsi) yatanzwe cyangwa yakozwe hagati ya Congo nâibigo byâAbanyamerika byâinzobere muri uru rwego.
“Urebye icyifuzo cyâubufatanye hagati yâubutegetsi bwâibihugu byombi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo iragumana mu buryo bwayo ko ari ngombwa ko habaho uburyo bwo kungurana ibitekerezo nâubuyobozi bushya bwa Amerika, kandi ibyo, binyuze mu nzira zemewe. Kubera iyo mpamvu, igiye, bidatinze, guhagarika, kugeza igihe bizatangarizwa, amasezerano yose, inzira cyangwa ibyifuzo bya lobbying yatanzwe cyangwa yakozwe hagati yayo nâibigo byâabanyamerika, cabinets cyangwa ibiro byâinzobere muri uru rwego, cyane cyane amasezerano nâikigo Earhart Turner LLC,” uyu ni Umuvugizi wa Perezida wa Congo, Tina Salama.
Tina Salama yongeyeho ko Perezida FĂ©lix-Antoine Tshisekedi yishimiye umubano ukomeye kandi urambye wâubufatanye nâubucuti hagati ya Amerika na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iki cyemezo kije nyuma y’iminsi mike Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Amerika ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, akoreye y’uruzinduko Kinshasa.
Ku itariki ya 3 Mata, uyu yavuze ku masezerano yâamabuye y’agaciro yasabwe na DRC: “Twabonye iki cyifuzo, kandi nshimishijwe no kubamenyesha ko Perezida na njye twumvikanye ku nzira iganisha ku bigeraho. Ntegerezanyije amatsiko gukorana na Perezida FĂ©lix Tshisekedi n’itsinda rye kugira ngo twubake umubano wimbitse ugirira akamaro abaturage ba Congo ndetse n’abanyamerika. â
Yashimangiye kandi ko amasosiyete y’Abanyamerika yiteguye gusohora imari muri DRC mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwaho.


