Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje Igisirikare cy’u Rwanda guhungabanya ‘système’ yayo iyobora indege, isaba Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iby’indege muri Afurika (OACI) kurufatira ibihano.
Ibi birego bishya bigaragarira mu itangazo Kinshasa yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024.
Yavuze ko “Ukwinjirirwa guteje akaga kwagaragaye muri systèmes za GPS z’indege. Iryo hungabana ryatejwe n’ibitero bya jamming (guhagarika itumanaho ry’indege) ndetse na spoofing (kwiyitirira abayobora indege) riri kugira ingaruka mbi ku ngendo z’indege muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri Beni, Butembo, Kibumba, na Kanyabayonga”.
RDC iravuga kandi ko ibi bikorwa bihungabanya cyane umutekano w’ubwikorezi bwo mu kirere, ikindi ngo bikaba bigira ingaruka ku ndege zose zirimo n’iby’ubucuruzi, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Patrick Muyaya usanzwe ari umuvugizi wa Guverinoma yayo.
Uyu yunzemo ko “izi ‘jammings’ zihishwe inyuma n’ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse na M23 bakorana”, ibyo avuga ko bigaragazwa n’iperereza ryakozwe n’inzego zibifitiye ubushobozi.
Kugeza ubu u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri ibi birego bishya bya RDC.
Ni ibirego icyakora bije byiyongera ku bindi byinshi Kinshasa yagiye ishinja u Rwanda bikarangira rubiteye utwatsi.


