HOVrGoJXcAA6nCR

RDC yasobanuye amasezerano iheruka kugirana na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye ko iherutse gusinyana na FDLR amasezerano agamije gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi no kubashyira ahantu bacumbikirwa by’agateganyo, mu gihe amasezerano ya Washington asaba iki gihugu gusenya uriya mutwe w’abajenosideri.

Iby’ayo masezerano byatangajwe na Minisitiri ushinzwe kwihuza kw’akarere, Floribert Anzuluni, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026. Ni ikiganiro cyari cyanitabiriwe na Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya.

Anzuluni yavuze ko Kinshasa yamaze gutera intambwe ikomeye ku kibazo cya FDLR, avuga ko uyu mutwe n’ubuyobozi bwa gisirikare n’ubwa politiki bwawo basinyanye na Guverinoma ya RDC amasezerano yo gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi no kubashyira mu bice byagenwe.

Yagize ati: “Uyu munsi twishimiye kubamenyesha ko habaye impinduka ikomeye ku kibazo cya FDLR. FDLR, nyuma y’ibikorwa bimaze igihe, yasinye ‘protocole’ yo gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi no kubashyira ahantu bacumbikirwa.”

Minisitiri Anzuluni yavuze ko iyi gahunda iri mu byo RDC yiyemeje gushyira mu bikorwa mu rwego rw’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono na Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Donald Trump ku wa 4 Ukuboza 2025, agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Yasobanuye ko mu byo ayo masezerano ateganya harimo ko u Rwanda rugomba “gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC”, mu gihe Kinshasa yo yiyemeje gukemura ikibazo cya FDLR.

Ati: **“Mu rwego rw’iyi CONOPS (gahunda y’ibikorwa), u Rwanda rwiyemeje mbere na mbere gukura ingabo zarwo muri RDC, kuva ku butaka bwa Congo. Ibyo ni byo bise gukuraho ingamba z’ubwirinzi. Na ho RDC yiyemeje gusenya umutwe w’Abanyarwanda wa FDLR. Gusenya bisobanuye kugabanya icyo u Rwanda ruvuga ko ari ikibazo FDLR iteza ku butaka bwarwo.”

Anzuluni yavuze ko mu rwego rw’iyo gahunda, FDLR yiyemeje gusesa burundu umutwe wayo no guhitamo aho abarwanyi bayo bazerekeza.

Yavuze ko bamwe bashobora gusubira mu Rwanda, mu gihe abandi bashobora kujya mu bindi gihugu.

Yavuze kandi ko kubera impungenge bamwe mu bagize uriya mutwe bafite ku bijyanye n’umutekano wabo nibasubira mu Rwanda, bemeye ko ibikorwa byo kubasubiza mu gihugu byaherekezwa n’umuryango mpuzamahanga.

Ati: “FDLR yiyemeje gusesa burundu umutwe wayo w’inyeshyamba no gusubira mu Rwanda kuri bamwe, cyangwa kujya mu kindi gihugu ku bandi. Ariko kubera ko batinya ko batazabona umutekano nibasubira mu Rwanda, bemeye ko umuryango mpuzamahanga uzabafasha mu bikorwa byo kubasubiza mu Rwanda.”

Minisitiri Anzuluni kandi yavuze ko Guverinoma ya RDC n’abayobozi ba FDLR bemeranyije ku gushyiraho komisiyo izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n’imiryango ikora ku bibazo by’impunzi z’Abanyarwanda muri RDC.

Yavuze ko FDLR iri mu bice bitandatu, aho bitanu biri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’ikindi kimwe kikaba kiri muri Kivu y’Amajyepfo, mu misozi miremire.

Anzuluni yavuze ko muri ibyo bice bitandatu, bitanu bitagenzurwa n’ingabo za RDC, ahubwo biri mu bice avuga ko bigenzurwa n’u Rwanda na AFC/M23.

Ati: “Mu biganiro byabaye mu rwego rwo gukurikirana amasezerano ya Washington, twemeranyije ko FDLR iri mu bice bitandatu. Bitanu biri muri Kivu y’Amajyaruguru n’ikindi kimwe kiri muri Kivu y’Amajyepfo, mu misozi miremire. Ni ngombwa kuvuga ko impande zose zemeje ko muri ibyo bice bitandatu, bitanu bitagenzurwa n’ingabo za Congo, ahubwo bigenzurwa n’u Rwanda/AFC-M23.”

Minisitiri Anzuluni yavuze kandi ko FDLR yasabye ko ahantu izashyirwa mu gihe cyo gusezerera abarwanyi bayo hayo hagomba kuba kure y’imirongo y’imirwano kandi harinzwe, kugira ngo hatagira ibitero bikorerwa abarwanyi bari muri iyo gahunda.

Yatangaje ko hari n’igihugu cya gatatu cyamaze kwemera kwakira abarwanyi ba FDLR batifuza gusubira mu Rwanda.

Yongeyeho ko aba barwanyi cyangwa abayobozi b’uyu mutwe bakekwaho ibyaha bazashyikirizwa inkiko zibifitiye ububasha.

Ati: “Muri bo bagize uruhare mu byaha biteguye kuburanishwa n’inkiko zibifitiye ububasha.”

Anzuluni yahakanye ko RDC yaba itazafata ingamba zo gukurikirana abarwanyi ba FDLR, ashimangira ko hagomba gushyirwaho uburyo bukomeye bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Ati: “Icy’ingenzi kuri twe ni uko inzira ikurikizwa mu buryo bukomeye. Uyu munsi dufite ubwitange bw’abayobozi ba politiki n’abasirikare bazitabira iki gikorwa hamwe n’abarwanyi babo. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abarwanyi bose basigaye bitabire iki gikorwa cyo gushyira intwaro hasi no gusezererwa.”

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko ijambo “gusenya” ryakoreshejwe mu masezerano ritagomba kumvikana nk’aho risobanuye kwica abarwanyi ba FDLR.

Ati: “Gusenya (Neutralisation) ntabwo bivuze kwica.”

Muyaya kandi yavuze ko ikibazo cya FDLR kitagomba gukoreshwa nk’urwitwazo, asaba u Rwanda gukurikiza ibyo rwiyemeje mu myanzuro y’Umuryango w’Abibumbye n’amasezerano ya Washington.

Ati: “Iki kibazo ni urwitwazo gusa, kandi u Rwanda rugomba gukurikiza vuba na bwangu Umwanzuro 2773 ndetse n’Amasezerano ya Washington, rukavana burundu ingabo zarwo ku butaka bwa RDC.”

Kinshasa yavuze ibi, mu gihe ikibazo cya FDLR kiri mu ngingo z’ingenzi z’amasezerano ya Washington yashyizweho umukono hagati ya RDC n’u Rwanda, aho Kinshasa yiyemeje gusenya burundu uriya mutwe.

Icyatangajwe na Kinshasa kuri iyi nshuro cyateje impaka, kuko aho gutangaza ko FDLR iri mu nzira yo gusenywa binyuze mu bikorwa bya gisirikare, yahisemo kujya mu masezerano n’uriya mutwe.

Minisitiri Anzuluni yasabye Abanye-Congo gushyigikira iyi gahunda, avuga ko ari intambwe ikomeye mu gukuraho impamvu zikoreshwa mu gusobanura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply