Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse ibihugu by’u Budage, Autriche, Denmark, u Bugereki n’u Buholandi, nyuma yo kumvikana n'u Rwanda kuri gahunda yo gukorana na rwo mu gushyiraho ikigo kizajya cyakira abimukira bafite ibyemezo bya nyuma byo gusubizwa mu bihugu byabo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC mu itangazo yasohoye ku wa 19 Ugushyingo 2026, yavuze ko itumva uburyo ibyo bihugu byahisemo kongera ubufatanye n’u Rwanda, mu gihe Kinshasa ikomeza kurushinja kugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwayo.
Iyi gahunda yatangajwe ku wa 16 Ugushyingo, ubwo u Rwanda n’ibyo bihugu bitanu byatangazaga ko biri kuganira ku ishyirwaho rya 'return hub' mu Rwanda, ikigo cyagenewe abantu bakuru bafite ibyemezo byemewe n’amategeko byo gusubizwa mu bihugu byabo, ariko badashobora guhita babisubizwamo.
Kinshasa yavuze ko uru rwego rw’ubufatanye hagati y'u Rwanda na biriya bihugu bigoye kurwumva, mu gihe biriya bihugu by'i Burayi byashyigikiye imyanzuro ivuga ko u Rwanda ruteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Iti: "Biragoye kumva uburyo ibihugu byashyigikiye iyi myanzuro ubu biteganya ubufatanye bushobora guha Kigali inyungu nshya za politiki n’ubukungu, mu gihe abaturage ba Congo bakomeje guhura n’ingaruka z’ibyo RDC yita ubwigomeke bw’u Rwanda".
RDC yibukije ko Denmark n’u Bugereki bari mu bihugu byatoye 'umwanzuro wa 2773 w’akanama k'umutekano ka Loni' wafashwe ku bwumvikane bw’abanyamuryango bose bako.
Kinshasa ivuga ko uwo mwanzuro usaba ingabo z’u Rwanda kuva ku butaka bwa RDC no guhagarika inkunga zishinjwa guha M23.
Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Congo kandi yavuze ko ibyo bihuye n’imyanzuro y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Inteko Ishinga Amategeko yawo, ndetse n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye RDF na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda.
Yunzemo ko muri rusange itagamije kubangamira uburenganzira bw’ibihugu by’u Burayi bwo gushyiraho politiki yabyo ku bimukira, igaragaza ko izo politiki zigomba gukorwa hubahirizwa inshingano mpuzamahanga z'ibyo bihugu byiyemeje, zirimo kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’ubusugire bw’ibihugu.
Leta ya RDC yasabye biriya bihugu ibisobanuro ku bijyanye n’uyu mushinga, by’umwihariko ku nyungu z’amafaranga n’iza politiki zishobora kuba zirimo, ndetse n'icyo yise ingamba zo kwirinda ko ubu bufatanye bwagira uruhare mu gukomeza intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ii: "Guverinoma ya Congo irasaba ibisobanuro ku ntego n’ingano y’ubu bufatanye, inyungu z’amafaranga n’iza politiki zishobora kuba zibushamikiyeho, ndetse n’ingamba zashyizweho kugira ngo hirindwe uruhare urwo ari rwo rwose, rutaziguye cyangwa rutaziguye, mu gukomeza amakimbirane."
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko uyu mushinga uri kuganirwaho nk’ubufatanye bungana kandi bugirira akamaro impande zombi.
Abazoherezwa mu Rwanda bazaba ari abimukira badafite uburenganzira bwo gukomeza kuba muri biriya bihugu bitanu, bafite icyemezo cya nyuma cyo gusubizwa iwabo, kandi batagikeneye uburinzi mpuzamahanga.
U Rwanda na biriya bihugu bitanu byavuze ko bishaka kugera ku masezerano no gutangira kohereza abantu ba mbere mu 2027.


