Bwiza

Umuburo wa Trump kuri Elon Musk wamwiyomoyeho

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 20 Ugushyingo 2026 saa 07:05
Umuburo wa Trump kuri Elon Musk wamwiyomoyeho

1493818

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaburiye abashyigikiye ihuriro rya politiki rya MAGA ko abaryitandukanyaho badakunze kugira iherezo ryiza, nyuma y’uko umuherwe Elon Musk atangaje ko atakibarizwamo.

Trump yabivuze mu kiganiro yagiranye na NBC News ku wa 19 Ugushyingo 2026, aho yashimangiye ko agifata Musk nk’inshuti ye, ariko avuga ko abantu batandukira amahame ya MAGA badakunze kugera ku byo baba bifuza.

Yagize ati: “Ni inshuti yanjye. Ariko abantu batandukira amahame ya MAGA ntibakunze kugira iherezo ryiza.”

Aya magambo akurikiye ibyo Musk yatangaje mu kiganiro yagiranye na Andrew Ross Sorkin mu nama ya DealBook Summit, aho yavuze ko atari mu bashyigikiye MAGA, cyane cyane ku bijyanye na politiki y’Ishyaka ry’Aba-Républicains.

Musk yanagaragaje ko yicuza amafaranga menshi yashoye mu gushyigikira abakandida b’iri shyaka mu matora yabaye mu Ugushyingo 2026.

Ibi bibaye nyuma y’uko Musk yari umwe mu bashyigikiye cyane Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida yo mu 2024, aho yagaragazaga ko ashyigikiye ihuriro rya MAGA, risobanura 'Make America Great Again'.

Nubwo Musk yatangaje ko atakibarizwa muri iri huriro, Trump yavuze ko umubano wabo ugikomeje.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.