Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateguje igihano cy’urupfu abantu batandukanye, barimo abanyamakuru bazajya batangaza inkuru zivuga uko inyeshyamba za M23 ziri kwitwara ku rugamba zihanganyemo na FARDC.
Ni umuburo watanzwe na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.
Mutamba washimiraga ingabo za Leta ya RDC bibugwa ko ku wa Gatatu zambuye M23 Centre ya Masisi, yagize ati: “Umuntu wese yaba umunyapolitiki, uwa Sosiyete Sivile, umunyamakuru cyangwa umunyamadini uzatambutsa amakuru y’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda na M23, azahura n’imbaraga zuzuye z’amategeko (igihano cy’urupfu).”
Mutamba yunzemo ubusugire bwa RDC atari ubwo kugurishwa.
RDC yashyizeho aya mabwiriza nyuma y’ikiganiro Televiziyo ya Al Jazeera yakoranye na Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida wa M23.
Ni ikiganiro cyababaje cyane Leta ya Kinshasa, ndetse itangaza ko izafunga ibitangazamakuru biha urubuga uriya mutwe w’inyeshyamba.
Icyemezo cyo kwica abazajya batambutsa amakuru y’uko M23 iri kwigamba kandi kije nyuma y’iminsi ziriya nyeshyamba zambura FARDC uduce dutandukanye, ibyatumye abanye-Congo benshi bannyega ingabo z’igihugu cyabo ndetse n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi.


