Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatakambiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ibasaba gufatira ibihano u Rwanda.
Ni nyuma y’ibihano izi mpande zombi ziheruka gufatira abantu batandukanye zishinja guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Abafatiwe ibihano ku wa Gatanu barimo n’abayobozi b’umutwe wa M23 Kinshasa imaze igihe ivuga ko ufashwa na Kigali.
Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho ya RDC mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27/7/2024, yagaragaje ko yishimiye biriya bihano byahawe abarimo Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC ribarizwamo M23.
Yagize iti: “Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishimiye iyemezwa ry’ibi bihano byafashwe bigamije kurwanya ukudahanwa kw’ibyaha mpuzamahanga byakorewe abaturage bayo ndetse no ku butaka bwayo”.
Kinshasa ivuga ko ibi byaha bisobanurwa birambuye na raporo y’impuguke z’umuryango w’Abibumbye kuri RDC.
Raporo nshya izi mpuguke ziheruka gusohora ishinja u Rwanda kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri Congo; ibirego u Rwanda rwakunze guhakana.
RDC yabwiye Amerika na EU ko ari ngombwa gufatira ibihano “abayobozi b’u Rwanda bagize uruhare mu kuyobora ibikorwa byo guhungabanya uburasirazuba bwa RDC”.
Yunzemo ati: “Ibyo bihano ni ngombwa mu rwego rwo gushyira iherezo ku ihonyora rikabije ry’amategeko mpuzamahanga rikomeje kubaho mu rwego rwo kudahana…ndetse no guteza imbere umwuka wafasha kuzana ibisubizo birambye ku makimbirane akunze kugaragara mu karere k’ibiyaga bigari”.


