Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ryashyizwe ku urubuga rwayo tariki ya 09 Gicurasi, riravuga ko ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2020, mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, abasirikare b’u Burundi barashe ku basirikare b’u Rwanda nabo barabasubiza, Abarundi basubira iyo bari baturutse.
Muri uku kurasana kwabaye , bwiza.com yamenye ko u Burundi bwahatakarije umusirikare wabwo, naho ku ruhande rw’u Rwanda ntawahagiriye ikibazo. Abaturage batuye mu Burundi begereye iki kiyaga batangarije SOS Media ko abasirikare b’u Burundi barenze amazi y’igihugu cyabo, bakinjira mu y’u Rwanda, impande zombi zitangira kurasana. Iri tangazo rikomeza rivuga riti: “Byaturutse ku kuba itsinda ry’abarobyi bo mu Burundi ubwo bari mu Kiyaga cya Rweru, bageze ku gice cy’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, Ingabo z’u Rwanda zibasaba gusubira inyuma aho baturutse. Muri icyo gihe ni bwo abasirikare b’u Burundi bari hafi aho bahise batangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda nazo zahise zibasubiza.” Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko nta musirikare w’u Rwanda wakomeretse. Ingabo z’u Rwanda zikaba zarashubije inyuma abasirikare b’u Burundi , basubira aho bari baturutse . Ikiyaga cya Rweru gihuza u Rwanda n’u Burundi mu Majyepfo y’Uburasirazuba, mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse kigakora kuri Komine ya Busoni mu Ntara ya Kirundo. Si ubwa mbere havuzwe uku kutumvikana bivuye ku kurenga imbibi, iki kiyaga cya Rweru cyavuzwemo imirambo yagiye ijugunywamo ibihugu byombi bigahakana izanwamo ryayo.

4 Responses
RDF iravuga ko abasirikare b’ u Burundi barashe ku ngabo z’u Rwanda
Intambara irasenya ntiyubaka.Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 .Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana .Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

ingbo.za.r.d.f.zirakomeye.kdi.numutamenwa.mrakoze