RDF yaba igiye guhiga abagizi ba nabi bayogoje Haà¯ti

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rushobora kohereza Ingabo zarwo mu gihugu cya Haà¯ti, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe wugarije iki gihugu.

Ni nyuma y’ibiganiro Perezida Paul Kagame aheruka kugirana na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, Ariel Henry.

Abayobozi bombi baheruka guhurira i Port of Spain muri Trinidad & Tobago, aho Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize ibihugu bihuriye mu muryango w’ibirwa bya Carraà¯bes (CARICOM) na Haà¯ti ibarizwamo.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Ariel Henry baganiriye uko hashakwa “ibisubizo bishobora gukemura ibibazo by’umutekano bibangamira iterambere rya Haà¯ti.”

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu kigizwe n’ibirwa na byo byashimangiye ibyatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda, mbere yo gutangaza ko Perezida Kagame yemereye Minisitiri w’Intebe Ariel Henry ko u Rwanda rwiteguye gutanga Ingabo zo kujya kugarura amahoro muri Haà¯ti.

Byagize biti: “Ikibazo cyumutekano cyari ishingiro ry’ibiganiro. Perezida Kagame yibukije umubano uhuza Afurika na Haà¯ti, avuga ko igihugu cye gifite inshingano zo gusubiza icyifuzo cy’igihugu cy’abavandimwe.”

“Kubw’ibyo, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu mutwe w’Ingabo z’amahanga igihugu cyacu gisaba mu gihe ibisabwa bizaba byujujwe.”

Haà¯ti yibasiwe n’ikibazo cy’umutekano muke kuva mu mwaka ushize wa 2022, ubwo Jovenel Moà¯se wari Perezida wayo yicirwaga mu gitero cyagabwe iwe mu rugo.

Ni ikibazo cyakomeje gufata indi ntera muri uyu mwaka wa 2023, bitewe n’urugomo rumaze igihe rukorwa n’agatsiko kagizwe n’abagizi ba nabi.

Aba bagizi ba nabi bakunze kugaragara mu bikorwa birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no gushimuta bimaze igihe byibasira Haà¯ti, by’umwihariko mu murwa mukuru wayo, Port au Prince.

Polisi ya Haà¯ti imaze igihe igerageza guhangana na kariya gatsiko, gusa ikananirwa kugera ku musaruro bitewe ahanini n’umubare muto w’abapolisi bari mu kazi.

Haà¯ti ituwe n’abarenga miliyoni 11, gusa ikagira umubare w’abapolisi bake cyane kuko ababarirwa mu 13,000 ari bo bonyine bari mu kazi.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, aheruka gutangaza ko Haà¯ti ikeneye Ingabo z’ibihugu by’amahanga mu rwego rwo kuyifasha gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kiyugarije.

Impuguke mu muryango w’Abibumbye kuri Haà¯ti, William O’Neill, aheruka gutangaza ko byibura iki gihugu gikeneye abapolisi bari hagati ya 1000 na 2000 bazoberewe guhangana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi.

Mu gihe u Rwanda rwaba rwohereje Ingabo zarwo cyangwa abapolisi muri Haà¯ti si bwo bwa mbere rwaba rubikoze.

Hagati ya 2011 na 2019 rwohereje muri iki gihugu ibyiciro icyenda by’abapolisi bo kuhagarura amahoro byari bigizwe n’abapolisi 1360.

Inshingano z’aba bapolisi zari izo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo kandi, ndetse banagiye bagira uruhare mu bikorwa binyuranye, birimo n’ibyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Polisi y’u Rwanda kandi mu myaka icyenda yamaze mu butumwa bw’amahoro muri Haà¯ti, yagiye ikora n’ibikorwa by’iterambere birimo kubakira abatishoboye, kubaka amashuri ndetse n’ibindi bikorwa remezo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDF yaba igiye guhiga abagizi ba nabi bayogoje Haïti
    Ngo Perezida Kagame yitabiriye inama yo mi birwa bya Caraibes? Bahuriye he? Nizereko atajyanywe no gusaba kwohereza abasiikari bacu muri biriya bigwa yuko benshi batangiye kwibaza icyo abapfira muri biriya bihugu tudaturanye baba bazira. Twumvise ukuntu inyeshyamba zagize ingabo zacu muri Mozambique hakiyongeraho abo Congo yita ifumbire ly’amashyamba yabo, ukumva biteye kwibaza. Ese abo tuvuga ko bapfuye barinze igihugu?

  2. RDF yaba igiye guhiga abagizi ba nabi bayogoje Haïti
    Kugeza magingo aya sindumva igitera abategetsi bacu kwumva ko Urwanda arirwo rukwiye kwohereza ahantu hose ingabo ngo zijye kubungabunga amahoro mu bihugu hilya no hino! Ese turusha ibindi bihugu umubare w’abasilikari? Ese nitwe tuzi kurwana kurusha abandi muri iyi si? Aho ntitwaba twishyira imbere ariko dushyira abana b’Urwanda mu kaga? Ni iki koko twunguka mu kwigira mpatsibihugu kandi mu gihugu dufite ibibazo by’ubukene n’umutekano?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *