RDF yiteguye guha RDC umusada mu gihe yaba iyibisabye: Brig Gen Rwivanga

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko cyiteguye guha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwayo, mu gihe iki gihugu cyaba kibyifuje.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga, ubwo yaganiraga n’urubyiruko 65 rw’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Muri iki kiganiro cyabereye ku cyicaro Gikuru cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, umwe mu rubyiruko yabajije Brig Gen Rwivanga impamvu u Rwanda ruha ubufasha bwa gisirikare ibihugu bya kure yarwo nyamara RDC baturanye yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke.

Yagize ati: “Turi mu karere kugarijwe cyane n’umutekano muke. Navuga ko umuturanyi wacu Congo imaze imyaka myinshi mu kaga. Ni gute dushyira ingufu mu guha ubufasha ibihugu by’amahanga, nyamara umuturanyi wacu amaze imyaka myinshi adafite umutekano?”

Brig Gen mu gusubiza uyu musore, yavuze ko mu gihe RDC yaba isabye u Rwanda ko RDF yayiha ubufasha rwiteguye kubuyiha.

Ati: “Baramutse babidusabye, twabikora nk’uko twabikoze mbere ubwo babidusabaga. Hari Operasiyo nyinshi twafatanyije gukora by’umwihariko mu gukemura ikibazo cya bariya biyita FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro yo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.”

“Ni ibintu twakora mu gihe naramuka baduhaye ayo mahirwe. Gusa ikibazo ni ese bafite ubwo bushake? Ibyo ni byo tutazi.”

Gen Rwivanga yavuze ko u Rwanda ruzi neza ko ibintu bitifashe neza muri RDC, gusa hakaba hakenewe ubushake bwa Politiki kugira ngo iki gihugu kibashe kwigobotora ibibazo bicyugarije.

Ati: “Umuntu naramuka yanze ko umufasha, ni ibimureba. Gusa ku ruhande rwacu turiteguye.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u yifashishije ibikorwa bitandukanye Ingabo z’u Rwanda zagiye zikora, agaragaza ko kuba zafasha RDC kugera ku mahoro na byo bishoboka.

Yatanze urugero rw’uturere twa Palma na Mocimboa da Praia two mu ntara ya Cabo Delgado RDF yirukanyemo ibyihebe byari byaratwigaruriye, avuga ko RDC yegereye u Rwanda atari yonyagorana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *