ffdcy-exmawf83i-3a17c.jpg

RDF yungutse abasirikare bashya barwanira ku butaka bakabakaba 1,000 (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya barwanira ku butaka bagera ku 1,000 barimo na ba Ofisiye bato, nyuma yo gusoza imyitozo ikaze bari bamazemo amezi atandatu.

Ni imyitozo yaberaga mu Kigo cya Gisirikare kiri i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwatangaje ko aba basirikare basoje imyitozo mu bijyanye n’imirwanire yo ku butaka, aho bahawe ubumenyi bugezweho mu bijyanye na tekiniki zo kurwanira ku butaka, kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo.

Ibirori byo gusoza iyi myitozo byitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Gen Kazura yashimye abasirikare n’abofisiye bato barangije aya mahugurwa ku bwitange baragaraje, umurava ndetse n’imyitwarire myiza yabaranze.

Yashimye kandi abatoza babafashije muri aya mezi atandatu bari bamaze mu myitozo.

ffdcy-cxiaytcdp-54578.jpg

ffdcy-exmawf83i-3a17c.jpg

ffdcy-bwyai6ozu-e0e64.jpg

ffdcy-cwuaun5iy-d0efe.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *