RDF yungutse ba Colonel bashya batanu

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel abagira ba Colonel.

Abazamuwe mu ntera nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda barimo Lt Col Francis RĂ©gis Gatarayiha wagizwe Colonel.

Col Gatarayiha wahoze akuriye Urwego rw’Igihugu rw’abinjira n’abasohoka, uretse kuba yazamuwe mu ntera yanahawe inshingano nshya zo kuba umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF.

Ni nyuma y’uko muri iki cyumweru yari yambuwe inshingano zo kuba umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’abinjira n’abasohoka agasimbuzwa Assistant Commissioner of Police Nkuranga Lynder.

Abandi bazamuwe mu ntera barimo bakavanwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel bakagirwa ba Colonel barimo Patrick Nyirishema wahoze ayobora Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

Barimo kandi ba Lt Col Karangwa Capple Mwezi, Lambert Sendegeya na Aimable Rudahunga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *