REB ifite uburyo bunyuranye bwo kugenzura uko kwigira mu rugo bikorwa

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi mu Rwanda, REB, kiratangaza ko gikurikiranira hafi gahunda yo gufasha abanyeshuri kwigira mu ngo hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga zayo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19), cyifashishije uburyo butandukanye bwo kugenzura imigendekere y’iki gikorwa kugira ngo umusaruro wacyo urusheho kwiyongera.

Muri iki gihe abantu bose bari mu rugo, REB n’umufatanyabikorwa wayo, UNICEF: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, bashyizeho uburyo bufasha abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye kwiga hakoreshejwe uburyo bwa: radiyo na televisiyo n’imbuga (website na YouTube). Kuri ubu, REB ivuga ko babona hari umusaruro bitanga bakurikije igenzura bakora.

Umuyobozi wa REB, amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’ubumenyungiro, Dr. Ndayambaje Irénée yasobanuye uko bagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’yiyi gahunda. Ati: “Umubare w’abasura urubuga rwacu (E-learning platform) turawubona kubera ko rufite ubushobozi bwo kubika abarusuye. Bidufasha kumenya uwasuye urubuga, yarusuye gusa se cyangwa hari ibyo yasomye, hari imyitozo yakoze, hari ibyo yabajijwe kandi yasubijwe.”

Kumenya umusaruro radiyo cyangwa na televiziyo biri gutanga nabwo ngo babimenyera ku mbuga nkoranyambaga za REB, aho abazikurikirana batanga ibitekerezo bagaragaza uburyo gahunda iri gukurikirwa. Ikindi ngo ni uko aya maradiyo na televiziyo bifite imbuga bikoresha ndetse n’imirongo ababikurikira bakoresha, byose bikoreshwa abantu batanga ibitekerezo bifashe REB kumenya uko gahunda yakirwa nabo igenewe ndetse n’ababyeyi.

Inzego zibanze ntizibona uruhare zagira muri iyi gahunda

Mu gihe mu karere ka Musanze, hari abaturage bavuga ko iyi gahunda batayizi bitewe n’imirimo y’ubuhinzi bakora [itarigeze ihagarikwa], ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko ari gahunda batagiramo uruhare. Umukozi w’Akarere ka Musanze Ushinzwe Uburezi, Munyamahoro Alexis avuga ko nta buryo buhari bwo gukurikirana uko iyi gahunda yubahirizwa mu gihe buri wese ari mu rugo keretse kuba ababyeyi babigira ibyabo. Ati: “Nanjye ubwanjye ndarikurikira (isomo) ngafasha abanjye turi kumwe. Mfata iradiyo ngafungura, tukajyana, nkareba niba ibyo bari kumubwira ari kubyumva, ari kubikurikiza.”

No mu karere ka Rusizi , basanga iyi gahunda nta ruhare runini inzego zibanze zayigiramo. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem agira ati: Iriya si gahunda isabwa gukurikiranwa n’inzego z’ibanze kuko ikorwa ku rwego rw’igihugu,tukaba tuzi ko abana n’ababyeyi bari mu ngo, abana bigishwa mu buryo bufatwa nkiya kure, si ngombwa ngo abayobozi bakomange kuri buri rugo bareba niba yubahirizwa, buri mubyeyi aba afite uko atoza abana be kuyikurikirana,ntitubyivangamo. Gusa natwe twifuza ko yatanga umusaruro itegerejweho,tugasaba abayeyi kuyitaho.

Kajyambere Cyprien ni umurezi wigisha mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Musanze. Yavuze ko nk’abarezi bakabaye bagira uruhare rwabo mu gushishikariza abana bigisha gukurikirana iyi gahunda y’amasomo gusa ngo biragoye mu gihe abakoresha ikoranabuhanga iwabo mu ngo ari bake.

Ababyeyi bakurikirana abana bizeye umusaruro

Ingabire Aline utuye mu mudugudu wa Kadashya, akagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ashima iyi gahunda yo kwigisha abanyeshuri muri iki gihe bari mu ngo. Ati: “Iyo akurikira amasomo kuri Radiyo Rwanda aba yiyumva nkuri mu ishuri. Nanjye nkaba muri iruhande nkamufasha gukurikira kuko namushakiye intebe yihariye aba yicayeho,afite ikayi n’ikaramu yandika ku buryo iyo birangiye nanjye mutegurira ibibazo nkurikije ibyigishijwe yabisubiza neza nkaba nagira akantu muhemba bigatuma akomeza gukurikira kuko isaha amasomo atambukiraho tuba tuyizi”.

Undi mubyeyi utuye mu mudugudu wa Gikombe, mu kagari ka Kamurera mu murenge wa Kamembe utarashatse ko amazina ye atangazwa na we asanga ari gahunda nziza ku bana bafite ababyeyi babasha kubakurikirana ariko asanga abana bategurirwa ibizamini na bibagiranye WDA bo baribagiranye kuko ntacyo bategurirwa. Arasaba ko na bo bakwitwabwaho kugira ngo badasigara inyuma.

Kugira ngo iki gikorwa kigere ku ntego, REB irasaba ababyeyi kwita ku bana no gukurikirana uburyo bari kubahiriza iyi gahunda. Yasabye ababyeyi cyangwa se abantu bakuru bari mu miryango ibamo aba bana, kuba abafatanyabikorwa ba mbere ba REB kubera ko bagomba gusimbura abarimu.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. REB ifite uburyo bunyuranye bwo kugenzura uko kwigira mu rugo bikorwa
    Ibi ninbyiza turakataje mu gushaka ibisubizo by ibibazo gusa abatari I Kigali no muyindi mujyi. Nko mu byaro badafite ibyangombwa nkenerwa nka za Computer,smart 4nes,MBs, TV, Radio hari n abafafite umuriro.

  2. REB ifite uburyo bunyuranye bwo kugenzura uko kwigira mu rugo bikorwa
    Ibi ninbyiza turakataje mu gushaka ibisubizo by ibibazo gusa abatari I Kigali no muyindi mujyi. Nko mu byaro badafite ibyangombwa nkenerwa nka za Computer,smart 4nes,MBs, TV, Radio hari n abafafite umuriro.

  3. REB ifite uburyo bunyuranye bwo kugenzura uko kwigira mu rugo bikorwa
    Abanyeshuri Bose ntabwo ayo mahirwe bayafite sizi uko bizahura harabadafite ibyobyose radio ,tv,copyuta na banga kwiga bagakina murugo nabo barahari.sizi uburyo byakorwamo ngo bafashwe bose

  4. REB ifite uburyo bunyuranye bwo kugenzura uko kwigira mu rugo bikorwa
    Abanyeshuri Bose ntabwo ayo mahirwe bayafite sizi uko bizahura harabadafite ibyobyose radio ,tv,copyuta na banga kwiga bagakina murugo nabo barahari.sizi uburyo byakorwamo ngo bafashwe bose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *