RED-Tabara irigamba kwivugana abasirikare barenga 40 b’u Burundi barimo Lt. Col

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi uravuga ko wiciye muri Kivu y’Amajyepfo abasirikare 45 b’u Burundi, ubwo impande zombi zasakiraniraga mu mirwano.

Patrick Nahimana uvugira uyu mutwe yavuze ko imirwano bariya basirikare biciwemo yari imaze icyumweru n’igice ibera mu biturage bya Kaberukwa, Ngumiyano na Ibaciro byo muri Itombwe ho muri Kivu y’amajyepfo.

Ni imirwano uyu mutwe uvuga ko ingabo z’Abarundi zafashwagamo n’imitwe ya Mayi Mayi.

RED-Tabara iravuga ko yayiciyemo abasirikare 45 barimo Lt Col Nyandwi Simon wari umuyobozi wungirije w’Ingabo z’u Burundi ziri mu Minembwe.

Iti: “Abasirikare 45 b’Abarundi n’abo bafatanya batakaje ubuzima, barimo umuyobozi wungirije w’ingabo za FDNB zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo zifite icyicaro gikuru mu Minembwe, Lt Col Simon Nyandwi”.

RED-Tabara yunzemo ko usibye abasirikare yishe, hari n’abandi 32 yakomerekeje bikomeye mbere yo kujyanwa ahitwa Guantanamo i Bujumbura, aho bari kuvurirwa.

Uyu mutwe uvuga ko urwanira ukwishyira ukizana kw’abaturage b’Abarundi bakandamijwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD, ku ruhande rwawo ntiwigeze utangaza niba hari abarwanyi wapfushije cyangwa abakomeretse.

Igisirikare cy’u Burundi na cyo ntacyo kiratangaza ku bivugwa n’uriya mutwe.

RED-Tabara yongeye gushimangira ko itazigera iha agahenge Leta y’u Burundi, mu gihe itaremera ko bicarana ku meza y’ibiganiro mu rwego rwo kurebera hamwe uko hategurwa “amatora anyuze muri demokarasi, ubwisanzure, agizwemo uruhare n’abantu bose kandi akaba mu mucyo”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *