Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi REG kiratangaza ko kuba harabaye ibibazo byo kugura umuriro guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 nta kibazo kidasanzwe kirimo kuko serivisi zatangwaga zakomeje gutangwa nubwo zagenze nabi ndetse zikanyuzamo zikanahagarara.
Mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Mutarama 2017, hagarutswe ku kibazo cy’ibura ry’umuriro mu bice byinshi by’igihugu aho wasangaga abantu benshi batoye imirongo ku bakora akazi ko gutanga umuriro ndetse rimwe na rimwe kuwugura bikanga mu gihe kingana n’iminsi igera kuri 3.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abajijwe ku cyakorwa haramutse hagaragaye ibintu byangiritse kubera iki kibazo, umuyobozi w’iki kigo Mugiraneza Jean Bosco yagize ati”nta kibazo twigeze tugezwaho cy’ibyaba byarangiritse kubera ibura ry’umuriro, ariko habaye hari icyabaye, umukiriya yabimenyesha RURA nayo ikaduhuza.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuba harabayeho ibibazo bidasanzwe mu kugura no kwinjiza umuriro muri mubazi (Cash power) nta kibazo kirimo kidasanzwe kuko serivisi zakomeje gutangwa gusa ko icyabaye ari ukuba zaragendaga gahoro byageraho zikanahagarara ariko ngo bikaba biri mu nzira zo gukemuka burundu.
Ibibazo byo kugura umuriro mu gihugu hose byatangiye ku itariki ya mbere Mutarama 2017, aho wasangaga imirongo y’abatari bacye ku bashinzwe kugurisha umuriro w’amashanyarazi kuko ubundi buryo bwo kuwugura hakoreshejwe imiyoboro ya za sosiyeti z’itumanaho bwari bwanze.
Ibi bibazo ngo bikaba byaratewe ahanini no kuba hari uburyo bushya bwo kugabanya ibiciro ku bafatabuguzi b’umuriro w’amashanyarazi bikaba ari na byo byatumye habaho impinduka zidasanzwe.
Uyu muyobozi yasobanuye ko impamvu zatumye serivisi zo kugura umuriro no kuwinjiza muri mubazi zigenda nabi byatewe n’uburyo bushya bwo kugabanya ibiciro bwari bwatangijwe uwo munsi no kuba abaganaga izo serivisi bari benshi kurushaho.
Ibiciro byagabanutse kuri bamwe abandi biracyari bya bindi
Nubwo iki kigo cyagaragaje ko habayeho impinduka ku biciro by’amashanyarazi mu gihugu, haracyari ibibazo ku bafatabuguzi bamwe na bamwe batigeze babona izo mpinduka.
Urugero rwagiye rugarukwaho muri iyi nama, ni aho usanga hari abagura umuriro wa 500frw bagahabwa inite (Units) 4.8 mu gihe hari ababona 2 gusa. Kuri iki kibazo, umuyobozi w’agashami gashinzwe amashanyarazi Maj. Jean claude Kalisa yavuze ko biterwa n’ikiciro umuntu arimo bitewe n’icyo akoresha umuriro.
Muri rusange ibiciro byahindutse ku buryo bukurikira.
Inzu zo guturamo
Hari abakoresha umuriro mu ngo zabo gusa bakeneye gucana, gucuranga n’ibindi bidatwara umuriro mwinshi. Abo bagabanyirijwe ibiciro hakurikijwe unite bakoresha ku kwezi, aho abakoresha inite 1-15 ku kwezi bishyura amafaranga 89 kuri inite imwe.
Abakoresha guhera kuri inite 15-50, bishyura amafaranga 182 kuri inite imwe.
Abakoresha inite guhera kuri 50 kuzamura ariko mu ngo zabo, bishyura amafaranga 189 kuri inite imwe.
Amazu y’ubucuruzi
Ukoresha guhera kuri inite 1-100 ku kwezi bishyura amafaranga 189 kuri inite imwe.
Unite 100 kuzamura ku kwezi, hishyurwa amafaranga 192 kuri inite umwe.
Inganda ziciriritse
Hishyurwa amafaranga 90 kuri inite imwe hatitawe ku zikoreshwa mu kwezi
Inganda nini n’iminara
Hishyurwa amafaranga 126 kuri Kwh.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yavuze ko ikibazo cy’abakigura umuriro bagahabwa nk’uwa mbere bishobora kuba biterwa n’uko bari muri biriya byiciro kuko uburyo bushya buri gukoreshwa mu kubara bwo bwibanda kuri ibi byiciro bugahita bubigaragaza.
kugeza ubu iki kigo kivuga ko kimaze kugeza amashanyarazi ku bantu babarirwa hagati ya 5-7% by’abanyarwanda muri rusange, ariko kikaba gifite intego yo gukomeza kongera umubare binyuze mu mishinga itandukanye iteza imbere ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


